skol
Kigali
startimes

Habonetse bimwe mu bisigazwa by’indege ya Boeing 737 yaraye ikoze impanuka irimo abantu 62

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 January 2021 Yasuwe: 4900

Abategetsi ba Indonesia batangaje ko bashoboye kubona mu nyanja bimwe mu bice by’indege ya Boeing 737 itwara abagenzi yaburiwe irengero hashize akanya gato igurutse iva mu murwa mukuru Jakarta ejo ku wa gatandatu.


Iyi ndege ya kompanyi Sriwijaya Air, yari itwaye abantu 62 ubwo yaburirwaga irengero kuri radar, hashize iminota ine gusa igurutse iva mu mu mujyi wa Pontianak mu ntara ya West Kalimantan.

Ubwato burenga cumi nibwo bwahise bugera aho yakoreye impanuka butwaye abasirikare bo mu mazi.

Bagus Puruhito uyoboye ibijyanye n’ubutabazi mu gihugu cya Indonesia avuga ko bashoboye kubona ahari igishobora kuba ari ka kuma kabika amakuru yose ajyanye n’urugendo rw’indege (Boite noire).

Abashinzwe iperereza barimo kandi gusuzuma ibintu bizwi ko byari mu bigize iyi ndege byatoraguwe, harimo n’ipine.

Umuvugizi wa ipolisi ya Jakarta, Yusri Yunus, avuga ko ikigo gishinzwe ubutabazi cyabahaye imifuka ibiri.

Yabwiye abanyamakuru ati: "Umufuka wa mbere urimo ibintu by’abagenzi,undi nawo urimo ibice by’umubiri. Turimo gukora iperereza kuri ibi bintu byabonetse.".

Ibikorwa byo gushaka ibisigazwa by’iyi ndege byari byahagaze nijoro, ariko bikaba byongeye gutangira mu gitondo cyo kuri iki cyumweru. Hatanzwe kandi n’indege 4 zo kujya gufasha muri ibi bikorwa.

Byagendekeye bite iyi ndege?

Iyi ndege itwara abagenzi ya kompanyi Sriwijaya Air yavuye i Jakarta saa munani n’iminota 36 mu masaha yaho, ni ukuvuga saa tatu n’iminota 36 mu masaha yo mu Burundi no mu Rwanda ejo ku wa gatandatu.

Hashize iminota ine, ni ukuvuga saa umunani n’iminota 40,itumanaho ryabuze iyo ndege, nk’uko bitangazwa na Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu.

Iyo ndege nta butumwa yatanze bwo gutabaza, nk’uko bivugwa n’umukuru w’ikigo gishinzwe ubutabazi, Bagus Puruhito.

Urubuga rukurikirana ingendo z’indege Flightradar24.com ruvuga ko iyo ndege yakoze impanuka y’indege ku muvuduko wa metero zirenga 3000 mu gihe kiri munsi y’umunota.Ababibonye bavuga ko babonye kandi bakumva ikintu gituritse.

Umurobyi uzwi ku izina rya Solihin yabwiye BBC ko yabonye iyo ndege ihanuka, umupilote we agahita afata umwanzuro wo kujya mu mazi.

Ati: "Iyo ndege yakoze impanuka nk’umurabyo ihita iturikira mu mazi. Hari hafi cyane y’aho twari turi, ndetse n’ibisigazwa byari hafi kugera ku bwato bwanjye".

Abaturage baba mu gace kari hafi y’ahabereye iyo mpanuka babwiye BBC ko batoraguye ibintu bivugwa ko byavuye kuri iyo ndege.

Iyo ndege yari itwaye abagenzi 50 - harimo abana barindwi n’impinja 3 - hamwe n’abakozi bayo bagera kuri 12.Iyi ndege yari ifite imyanya 130.

Inshuti n’abavandimwei b’abo bagenzi bari mu gahinda aho bari bari ku kibuga cy’indege cya Pontianak, hamwe kandi no ku kibuga cy’indege cya Jakarta.

Yuzuye amarira, Yaman Zai yabwiye abanyamakuru ati: "Muri iyo ndege mfitemo abantu banjye bane - umugore wanjye n’abana banjye batatu".

"Umugore yari yanyoherereje ifoto y’uruhinja rwanjye uyu munsi...ndumva najanjaguritse cyane umutima".

Byinshi kuri iyi ndege?

Nk’uko impapuro zibyerekana, iyi ndege ni Boeing 737-500 yari imaze imyaka 26.

Nta kibazo yari ifite nk’uko umukuru wa kompanyi Sriwijaya Air, Jefferson Irwin Jauwena yabibwiye abanyamakuru. Hagati aho, avuga ko uru rugendo rwari rwakerewe iminota 30 kubera imvura nyinshi.

Iyi ndege yaburiwe irengero igeze ku birometero hafi 20 mu majyaruguru ya Jakarta, hafi cyane y’ahabereye impanuka y’indege ibabaje cyane yo mu Ukwakira 2018.

Abantu bagera 189 nibo bapfuye igihe iyo ndege ya kompanyi Lion Air yahanukaga mu kirere hashize iminota 12 gusa ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Jakarta.

Iyi n’imwe mu mpanuka zatumye abagenzuzi b’indege bahagarika indege zose za Boeing 737 Max. Zagiye gusubira kwemererwa kuguruka mu Ukuboza 2020 zibanje gusuzumwa.




Agahinda ni kenshi ku baburiye ababo muri iyi mpanuka

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 289 barayandura

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 19 Mutarama...
19 January 2021 Yasuwe: 4286 0

Urujya n’uruza muri Gare ya Nyabugogo ni rwose ruhunga Guma mu rugo ya...

Nyuma y’aho Inama y’abaminisitiri isubije muri Guma mu rugo kubera...
19 January 2021 Yasuwe: 8096 0

Prof.Shyaka yahumurije Abanyarwanda batewe ubwoba n’inzara muri Guma mu...

Mu gihe Kigali yose yashyizwe muri Guma mu Rugo bikaba bituma hari ababura...
19 January 2021 Yasuwe: 3806 0

Covid-19: Hapfuye abandi bantu 4 mu Rwanda, abanduye bashya ni...

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 18 Mutarama...
18 January 2021 Yasuwe: 4039 0

Abantu 02 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 182 barayandura

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 17 Mutarama...
17 January 2021 Yasuwe: 4119 1

Ibitaro bya Leta byose byategetswe kuvura abarwayi ba Covid-19 hakoreshejwe...

Minisiteri y’Ubuzima yategetse ibitaro byose bya Leta ko guhera kuri uyu wa...
17 January 2021 Yasuwe: 3727 0