skol
fortebet

Hagiye gutangwa Toni 1450 z’ibiribwa mu cyumweru kimwe hirya no hino mu mujyi wa Kigali

Yanditswe: Monday 01, Feb 2021

Sponsored Ad

Mu Mujyi wa Kigali, abaturage bakomeje guhabwa ibiribwa mu rwego rwo kubunganira muri iki gihe Kigali iri muri Guma mu Rugo mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Sponsored Ad

Imiryango ibihumbi 133 ni yo imaze kubarurwa.

Mu cyumweru gishize hatanzwe toni 1700. Muri iki cyumweru hakaba hagiye hatangwa toni 1450.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof, Shyaka Anastase yasabye abaturage kwima amatwi ababashuka bagamije kuca igikuba ku mitangire y’ibiribwa ku miryango yagizweho ingaruka na gahunda ya Guma mu rugo, asaba n’abakora icyo gikorwa kugikorana ibakwe.

Muri buri karere mu Mujyi wa Kigali hashyizweho za site z’ububiko bw’ibiribwa bitandukanye n’uko byakurwaga ku bubiko by’igihugu.

Ibiribwa biri guhabwa abaturage bari muri gahunda ya Guma mu rugo baryaga ari uko bakoze.

Urubyiruko rw’abakorerabushake ba mutwarasibo ndetse n’inzego z’ibanze ziri kubashyikiriza ibiribwa mu ngo. Byongeye kandi imiryango ifite abana bari munsi y’imyaka itanu n’abagore batwite kuri ibi biribwa bari kongerwaho amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu,abajyanama b’ubuzima na ba mutwarasibo bavuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo ibi biribwa bigere kubo bigenewe neza kandi ku gihe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko ibiribwa bihari bityo abayobozi mu nzego z’ibanze barasabwa gushyiramo imbaraga bikagera kubo bigenewe kandi ku gihe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yavuze ko nk’ inzego z’ibanze badakwiye gutegereza ko abaturage babahamagara cyangwa basohoke kubera babuze ibiribwa.

Minisitiri Shyaka Anastase yasabye abaturage kwirinda abababeshya bagamije kubayobya no guca igikuba.

Mu Mujyi wa Kigali uri muri guma mu rugo ku kkubitiro abaturage ibihumbi 72 ni bo bari babaruwe ko bagomba guhabwa ibiribwa kuko baryaga ari uko bakoze.Kuri iyi nshuro 2 hiyongereyeho indi miryango ibihumbi 60 kuko na yo ibyo yari yarizigamye byayishiranye.

Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwimurira ibiryo byari mu bubiko bw’igihugu muri site zashyizwe mu turere tw’Umujyi wa Kigali kugira ngo gahunda yo kubitanga ku bagorwa no kubona ibyo barya muri iki gihe cya Guma mu rugo irusheho koroha.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 1 Gashyantare kitabirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.


Source:RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa