IFOTO Y’UMUNSI:Rusesabagina ari mu bagororwa bahawe urukingo rwa Covid-19
Yanditswe: Tuesday 09, Mar 2021
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Werurwe 2021 nibwo abarimo imfungwa n’abagororwa batandukanye bahawe urukingo rwa Covid-19 ndetse aba barimo na Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.
Rusesabagina Paul w’imyaka 66 afungiye muri gereza ya Mageragere bahawe urukingo rwa Covid-19 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo mu magereza.
Abakingiwe bose ni 2077 mu bagororwa n’imfungwa basaga ibihumbi 10 bacumbikiwe muri iyi gereza.
Bakingiwe hakurikijwe ingano y’imyaka umuntu afite aho bahereye ku bafite imyaka 60 kujyana hejuru ndetse n’abafite indwara zidakira nk’abafite ibyago byinshi byo kwandura no kuzahazwa n’icyorezo.
Ubushinjacyaha burega Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD ibyaha icyenda birimo:
Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
Gutera inkunga iterabwoba
Iterabwoba ku nyungu za politiki
Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
Kuba mu mutwe w’iterabwoba
Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo hakomeje urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa bakabakaba 20 aho Pasiteri Niyomungere Constantin wagize uruhare runini mu ifatwa rya Rusesabagina akaba ari na we “wamugejeje i Kigali” yatanze amakuru.
Bishop Niyomwungere watanzwe nk’umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha yasobanuye amayeri yakoresheje kugira ngo afatishe Rusesabagina kubera "agahinda yatewe n’abana bagizwe imfubyi n’ibitero byateguwe nawe"mu majyepfo y’u Rwanda.
Rusesabagina Paul yavuze ko uwo Bishop, Musenyeri, n’andi mazina yakoresheje yamwiyamye ndetse yamureze adashaka kumwumva nk’umutangabuhamya.
Ati “Ndamwiyamye. Uwo muntu witwa umutangabuhamya ni we wanshimuse. Naramureze, mu rukiko rwa Arusha, simbona umuntu twaba tuburana ngo abe n’umutangabuhamya.’’
Rusesabagina yavuze ko Bishop Niyomwungere hari urubanza yamurezemo i Bruxelles mu Bubiligi no mu Rukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu muri Arusha murega ubushimusi, ku buryo adakwiye kwinjira mu rutamureba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *