skol
fortebet

Inkingo za mbere za Covid-19 ziragera mu Rwanda hagati muri uku kwezi

Yanditswe: Tuesday 02, Feb 2021

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Daniel Ngamije,yatangaje ko inkingo za mbere za COVID-19 biteganyijwe ko zizagera mu Rwanda hagati muri uku kwezi kwa Gashyantare 2021.

Sponsored Ad

Hazabanza kuhagera izisaga ibihumbi 100 za Pfizer nyuma hagere izisaga ibihumbi 900 za AstraZeneca.

Mu kiganiro RBA yagiranye na baminisitiri barimo Prof.Shyaka Anastase,Dr.Ngamije Daniel n’Umuvugizi wa Polisi,CP John Bosco Kabera,aba bayobozi batangaje byinshi kuri aya mabwiriza yafashwe.

Dr Ngamije yavuze ko inkingo za mbere u Rwanda ruzakira ari izakozwe n’uruganda rwa Pfizer/BioNTech, ndetse ruri mu bihugu bine bya Afurka byamaze kwitegura bihagije.

Yagize ati “Dutegereje inkingo uku kwezi kwa kabiri hagati mu matariki 15. U Rwanda ruri mu bihugu bine bya Afurika byujuje ibisabwa byose ngo tubashe kubona inkingo za mbere za Pfizer. Ni u Rwanda, Tunisia, Afurika y’Epfo na Cap Vert.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko muri uku kwezi kwa Gashyantare, u Rwanda ruzabona izindi nkingo za AstraZeneca zisaga ibihumbi 960.

Yagize ati “Mbere y’uko ukwezi gushira tuzabona hafi ibihumbi 996 by’inkingo za AstraZeneca, ubwo ni hafi miliyoni y’inkingo dufite ku ngunga ya mbere. Tuzahita tuzifashisha cyane cyane mu bakozi bo kwa muganga, abantu bakuze banafite n’indwara karande, abandi bose bari mu gikorwa cyo gufasha mu kubahiriza amabwiriza nk’inzego z’umutekano.”

Yakomeje avuga ko mu gihembwe cya kabiri cya 2021 gahunda yo gukingira izakomeza kuko u Rwanda rufite gahunda y’uko uyu mwaka urangira rukingiye nibura 60% by’abaturage barwo.

Ati “N’izindi nkingo zizakomeza kuza mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka. Igihugu gifite gahunda yo kubona inkingo zihagije ku buryo nibura tugera kuri 60 % by’Abanyarwanda bagomba gukingirwa. Ni yo ntego dufite muri uyu mwaka. Guverinoma irakora ibishoboka byose zigurwe kandi zikoreshwe.”

Dr Ngamije yavuze ko u Rwanda rwiteguye bihagije kuko aho inkingo zizabikwa hahari, abazazitera barateguwe ndetse n’aho abantu bazakingirirwa harahari.

U Rwanda ruherutse kwakira ibyuma bizifashishwa mu kubika no gukonjesha inkingo za Coronavirus ndetse byatangajwe ko bifite ubushobozi bwo kubika inkingo zose zikenewe. Frigo eshanu ziherutse kugurwa zishobora kubikwamo ibintu mu bukonje bwa dogere celsius -70 -80.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa