skol
fortebet

Mu karere ka Gicumbi inkuba yakubize Abantu 7 umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 27 Nzeri 2023, nibwo mu Murenge wa Kaniga, mu Karere ka Gicumbi inkuba yakubise abantu 7, umwe ahita apfa.

Sponsored Ad

Abandi bagera kuri 6 bari mu Bitaro bya Byumba gukurikiranwa n’Abaganga kandi biravugwa ko 4 muri abo bakubiswe n’inkuba barembye cyane.

Ibi byabaye ubwo aba baturage bari bugamye imvura yaguye mu masaha ya saa cyenda z’igicamunsi.

ahandi havugwa ibyago byatejwe ni nkuba ni mu nkambi y’impunzi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara ,aho Abantu barindwi naho bakubiswe n’inkuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 27 Nzeri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yatangaje ko nta n’umwe yahitanye kugeza ubu. icyakora Abagize ikibazo bari gukurikiranirwa hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa