skol
Kigali
startimes

Perezida Kagame yavuze ubutwari bwa Lt Gen Musemakweli asaba abandi kumwigana

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 February 2021 Yasuwe: 3652

Perezida Kagame yavuze ubutwari no kwitangira igihugu bya Lt General Jacques Musemakweli mu muhango wo kumushyingura kuri uyu wa Gatanu.


Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda,yashimye uburyo Lt General Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda,yaranzwe n’ubwitange bukomeye, ukutizigama ndetse n’indangagaciro zibereye Ingabo z’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo habaye umuhango wo gushyingura Lt General Musemakweli witabye Imana tariki 11 Gashyantare 20121 afite imyaka 59.

Ni umuhango wabereye ku Ikirimbi rya Gisirikare i Kanombe, aho abawitabiriye bari biganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera ndetse n’ abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda.

Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame yageneye uyu munsi bwasomwe n’Umujyanama we wihariye mu bya gisirikare n’Umutekano, General James Kabarebe, bwagarutse ku bigwi byaranze Lt General Musemakweli haba ku ruhare rwe rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse no mu gukomeza kubaka u Rwanda.

Yagize ati “ Iki ni igihe cy’akababaro gakomeye cyane cyane ku muryango wa General Musemakweli, ni igihe kandi cy’akababaro kenshi ku muryango mugari w’Ingabo z’Ingabo z’u Rwanda no ku Gihugu muri rusange. Iyo twibutse ibihe bitandukanye twabanyemo na General Musemakweli, imirimo myiza n’ibigwi bye haba ku rugamba rwo kubohora Igihugu cyacu ndetse n’urwo kugiteza imbere yari agikomeje kugeza aho atabarukiye. General Musemakweli yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye, atizigama, atanga umusanzu, ibitekerezo n’imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe bitandukanye kugeza aho atabarukiye.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko General Musemakweli yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, hakaba harashingirwaga cyane ku bushobozi bwe ndetse n’indangagaciro yo gukunda Igihugu. Asaba ko uwo murage wakomeza kuranga buri wese.

Ati “General Musemakweli yakoreye Ingabo z’u Rwanda mu nzego zazo nyinshi cyane zitandukanye, izi nshingano yazihabwaga kubera ubushobozi no kuzuza indangagaciro zibereye Ingabo z’u Rwanda, yaharaniraga iteka ko n’abandi basirikare bubahiriza izo ndangagaciro. Atabarutse Igihugu n’umuryango twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ku munsi nk’uyu rero ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda Igihugu no kugikorera byaranze General Musemakweli.”

Perezida Kagame yijeje umuryango wa nyakwigendera ko Igihugu kizakomeza kuwuba hafi nk’uko bisanzwe biri mu muco wacyo. Ati “Na none mu bihe nk’ibi turizeza umuryango we ko ubuyobozi bw’Igihugu binyuze muri Minisiteri y’Ingabo na RDF buzakomeza kubaba hafi nk’uko amategeko abiteganya kandi bisanzwe biri mu muco wacu."

Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Lt General Musemakweli

Nk’Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, Lt. Gen. Jacques Musemakweli yari ashinzwe kugenzura no gukurikirana ibirebana n’imicungire y’umutungo by’ingabo amahugurwa n’ibikorwa bya gisirikare.

Yagiraga inama Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu kugena politiki zihamye n’amabwiriza aboneye bigamije guteza imbere imicungire inoze y’umutungo n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda. Mu zindi nshingano ze yari ashinzwe gukurikirana no gutangira iperereza ku ihohoterwa rikorewe umusirikare cyangwa rikozwe na we.

Ku wa 12 Mutarama 2018 ni bwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya rya Jenerali Majoro yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, amugira Lieutenant Jenerali.

Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Tariki 9 Mata 2019, Lt. Gen. Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mbere y’uko ku wa 4 Ugushyingo 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Lt General Musemakweli kandi ni umwe mu ngabo zabohoye Igihugu zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli ryanamenyekanye cyane mu mupira w’u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu gihe cy’imyaka isaga irindwi.

RBA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Icyiciro cya mbere cy’inkingo z’icyorezo cya COVID-19 ziri muri gahunda ya...

Indege itwaye icyiciro cya mbere cy’inkingo z’icyorezo cya COVID-19 ziri muri...
3 March 2021 Yasuwe: 3652 0

Umugore yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi bantu 150 barayikira

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 02 Werurwe...
2 March 2021 Yasuwe: 3730 0

Uwarwaje Padiri Ubald Rugirangoga yasabye ko yazagirwa umutagatifu...

Mu gushyingura padiri Ubald Rugirangoga, murumuna we Révérien Rugwizangoga...
2 March 2021 Yasuwe: 4816 0

Inkingo za Covid-19 u Rwanda rwemerewe na COVAX ziragera i Kigali kuri uyu...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Werurwe 2021, u Rwanda...
2 March 2021 Yasuwe: 3754 0

Padiri Ubald Rugirangoga yasezeweho bwa nyuma ku Ibanga ry’Amahoro...

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango wo gusezera...
2 March 2021 Yasuwe: 4563 0

Abagabo 3 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 136 barayandura

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 01 Werurwe...
1 March 2021 Yasuwe: 3875 0