skol
fortebet

Rubavu: Habonetse umurambo w’umugabo watwawe na Sebeya mu cyumweru gishize

Yanditswe: Tuesday 23, Feb 2021

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 24 wari utuye mu Murenge wa Rugerero akagari ka Kabirizi yari amaze iminsi itandatu atwawe n’umugezi wa Sebeya, umurambo we wabonetse mu kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Gisenyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, yemeje aya makuru avuga ko uyu murambo washyikirijwe umuryango we bagahita bamushyingura.
Ati’ “Uriya murambo wabonetse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu masaha ya saa tanu, amakuru baduhaye ni uko yaguye mu mugezi wa Sebeya kuri tariki (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 24 wari utuye mu Murenge wa Rugerero akagari ka Kabirizi yari amaze iminsi itandatu atwawe n’umugezi wa Sebeya, umurambo we wabonetse mu kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Gisenyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, yemeje aya makuru avuga ko uyu murambo washyikirijwe umuryango we bagahita bamushyingura.

Ati’ “Uriya murambo wabonetse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu masaha ya saa tanu, amakuru baduhaye ni uko yaguye mu mugezi wa Sebeya kuri tariki 16 Gashyantare ubwo yageragezaga kwambuka ari kumwe n’abandi ni uko aranyerera. Umurambo twawukuye mu mazi uterwa imiti nk’ibisanzwe ashyirwa mu bikoresho byabugenewe ashyikirizwa umuryango we ngo ujye kumushyingura’’

Imvura ikomeye yaguye mu Burengerazuba bw’u Rwanda yatumye Umugezi wa Sebeya wuzura maze amazi yawo asenya inzu 172, anangiza hegitari eshatu z’imirima y’abaturage.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa