skol
fortebet

Ruhango: Nyabarongo yishe Abanyeshuri babiri barohamye bashaka kuyogamo

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Niyomukiza Eric na Niyomugabo Claude Abanyeshuri bigaga mu Mashuri abanza yo ku Murenge wa Kinihira, barohamye mu Mugezi wa Nyabarongo bahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Niyomukiza Eric w’Imyaka 11 y’amavuko na mugenzi we Niyomugabo Claude w’imyaka 9 y’amavuko bari batuye mu Mudugudu wa Nyabivumu, Akagari ka Bweramvura Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango.

Amakuru avuga ko bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo bashaka koga muri Nyabarongo irabatwara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne D’Arc yavuze ko urupfu rw’aba bana rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 12 Nyakanga, 2023 saa kumi n’igice.

Uwamwiza avuga ko aba banyeshuri barangije amasomo yabo bajya kwahirira amatungo y’ababyeyi babo, bashaka kujya koga kandi batabizi bahita barohama.

Ati: “Ababarohoye basanze barangije kwitaba Imana ubu imirambo yabo yajyanywe mu Bitaro.”

Gitifu Uwamwiza yihanganishije ababyeyi b’aba bana.

Kuri ubu Imirambo y’aba bana bombi iri mu buruhukiro mu Bitaro bya Gitwe, kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Ivomo UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa