skol
fortebet

Umugabo wo mu mujyi wa Kigali yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda,harembye abandi 11

Yanditswe: Friday 05, Mar 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane,tariki ya 04 Werurwe 2021,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu umwe yishwe na COVID-19 mu Rwanda bituma abapfuye bose baba 266.

Sponsored Ad

Hakize abantu 113 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 17,682 mu gihe abanduye babaye 146 batumye abamaze kwandura bose baba 19,334.

Abakirwaye babaye 1,396 barimo 11 barembye.Umugabo w’imyaka 71 niwe witabye Imana i Kigali.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021, inkingo z’Icyorezo cya COVID-19 zakwirakwijwe mu Gihugu hose ndetse zikaba zirara zigejejwe ku bitaro by’Uturere n’iby’Intara bisaga 50, n’ibigo nderabuzima 508 biherereye mu bice bitandukanye.

Imodoka zitwara izo nkingo zazindukiye mu Mujyi wa Kigali ahaherereye izo nkingo, ndetse mu bice byo mu cyaro bitagendwa izo nkingo zatwawe n’indege za gisirikare z’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Polisi y’Igihugu (RNP) zo mu bwoko bwa helicopter.

Izo ndege zaguye mu bice bitandkanye byo mu Majyepfo y’Igihugu, mu Majyaruguru, mu Burasirazuba n’Iburengerazuba, aho zegerezaga ibigo nderabuzima inkingo zikenewe bitewe n’umubare w’abakingirwa bahari.

Abayobozi b’ibitaro ni bo baje gufata inkingo ku bubiko bwazo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, bakaba na bo bahita bazigeza mu bigo nderabuzima aho inkingo zizatangirwa ku munsi w’ejo hakingirwa ibyiciro by’abarusha abandi ibyago byo kwandura no kuzahazwa na COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko inkingo za COVID-19 zaraye zakiriwe, uyu munsi zirara zigejejwe mu bitaro n’ibigo nderabuzima bya Leta mu gihugu hose, aho igikorwa cyo gukingira kizabera. Ivuga kandi ko amatsinda akurikirana igikorwa cy’ikingira yamaze gutegurwa mu bitaro byose by’uturere.

Ayo matsinda arimo abakozi bashinzwe gutanga inkingo, abashinzwe gukusanya amakuru y’abakingirwa, abashinzwe ibikoresho ndetse n’abakurikirana ingaruka zaterwa n’urukingo

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije yasobanuye ko abagiye gukingirwa ku ikubitiro bazwi; ni uguhera ku Bajyanama b’Ubuzima kuzamura kugeza ku muganga mukuru mu bitaro bya kaminuza, abakozi bo kwa muganga, mu bitaro ndetse no mu bigo nderabuzima.

Abandi ngo ni abafite indwara karande bakunda no kwivuriza muri ibyo bigo nderabuzima ndetse n’ibitaro ku buryo kubamenya na bo byoroshye. Ikindi kiciro ni icy’abantu bakuru bafite hejuru y’imyaka y’amavuko 65 bafite indwara karande cyangwa batazifite.

Ati: “[…] Ntihakagire umuntu uhaguruka ngo yitumire ajye ku kigo nderabuzima kwikingiza kandi dufite uburyo tuza kumuhamagara, bitabujije ko ashatse gusobanuza hari Inzego z’ibanze n’Inzego z’ubuzima yasobanuza, niba hari uwacikanwe dukora urutonde kugira ngo tube twasuzuma ikibazo cye”.

Biteganyijwe ko abandi bantu bazagenda bakingirwa uko u Rwanda ruzarushaho kubona umubare munini w’inkingo uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rizagenda ryemeza inkingo zizewe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa