skol
fortebet

Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 155 barandura

Yanditswe: Tuesday 30, Mar 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi umuntu umwe yahitanywe na COVID-19, bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 306 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 155. Abarembye ni 7, naho abakize ni 141

Sponsored Ad

Amakuru yose kuri Covid-19:

Habonetse abanduye bashya:155
Abanduye bose:21,645
Hakize:141
Abakize bose:20,001
Hapfuye:1(Umugore w’imyaka 74 witabye Imana i Kigali)
Abamaze gupfa bose: 306
Abakirwaye:1,338
Abarembye:7
Abakingiwe bashya:0
Abakingiwe kuva ku wa 05/3/2021:348,926

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kugura inkingo ibihumbi 500 za AstraZeneca zikorwa n’Ikigo cyo mu Bwongereza gicuruza imiti cya AstraZeneca Plc, bikaba byitezwe ko zizagera i Kigali mu minsi iri imbere.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, cyagarutse ku ishusho rusange y’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda by’umwihariko hanasobanurwa amabwiriza mashya yashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ryacyo.

Ni ikiganiro kibaye mu gihe benshi by’umwihariko abahawe dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, bibaza uko bizagenda cyane ko amabwiriza ateganya ko umuntu aba yahawe dose ya kabiri nyuma y’iminsi 28 ku bahawe urwa Pfizer ndetse no hagati y’ibyumweru umunani na 12 ku bahawe AstraZeneca.

Minisitiri Dr Ngamije yatangaje ko abagera ku bihumbi 290 bahawe dose ya mbere y’urukingo rwa AstraZeneca ndetse kuri ubu hamaze kugurwa izindi nkingo ibihumbi 500 zitezweho kuzifashishwa mu cyiciro cya kabiri cyo gukingira abafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.

Ntabwo hatangajwe igihe izo nkingo zizagerera mu Rwanda gusa amakuru dukesha IGIHE nuko izi nkingo bivugwa ko ibihumbi 500 zaguzwe $ 1.650.000, akabakaba 1.568.000.000 Frw yishyuwe muri AstraZeneca Plc.

Minisitiri Dr Ngamije ati “Dufite icyizere cy’uko tugomba kubona urukingo rwa AstraZeneca dose ya kabiri ibihumbi 500 kuko twamaze no kuzigura nka guverinoma turanazishyura. Ni ukuvuga ngo dutegereje ko izo nkingo bazituzanira hano mu guhugu.”

Izi nkingo ibihumbi 500 ziziyongera ku zindi ibumbi 744, u Rwanda ruzahabwa muri gahunda ya Covax, nazo zikaba zitegerejwe kugera mu Rwanda mu minsi iri imbere.

Inkingo zikomeje kuba iyanga…

Urukingo rwa AstraZeneca rwabanje gushyirwa mu majwi yo kuba ruri guteza ibibazo ku baruhawe ariko nyuma Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ritangaza ko rikiri kubikoraho iperereza, ariko risaba ibihugu ‘gutuza’ kandi bigakomeza gutanga urwo rukingo.

Uretse kuba OMS yarasabye ibihugu ko byakomeza gutanga urwo rukingo, hari n’abayobozi batandukanye baba ab’ibihugu n’abandi bantu bakomeye bagiye bagaragaza ko bahawe uru rukingo kandi nta ngaruka rwabagizeho.

Minisitiri Dr Ngamije yatangaje ko uru rukingo nta kibazo na gito rufite ndetse nyuma y’uko OMS n’Ikigo Gishinzwe kugenzura Imiti mu Burayi, EMA, bitangaje ko rufitiwe icyizere, ibihugu byongeye kurukoresha.

Ku rundi ruhande ariko urukingo rwa AstraZeneca byavuzwe ko ku isoko rukomeje kuba iyanga ndetse bishobora kuzagira ingaruka ku bahawe dose ya mbere yarwo.

Minisitiri Dr Ngamije yahamije ko inkingo za AstraZeneca ari nke ku isoko ariko ahanini impamvu zumvikana kuko icyorezo cya Covid-19, gihangayikishije Isi yose ari nayo mpamvu abashaka inkingo ari benshi cyane.

Ati “Mu by’ukuri inkingo ni nke ku isoko ukurikije abazishaka kandi bagomba kuzibona, ibyo turabizi ni indwara y’icyaduka. Habayeho gushyira ingufu hamwe kugira ngo abashakashatsi bakore inkingo ariko murebye abatuye Isi kandi bose bakeneye inkingo biragoye ko izo nkingo zabonekera icya rimwe.”

Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo abazisaba ni benshi kurusha ubushobozi bw’inganda zizikora.”

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko by’umwihariko u Rwanda, agendeye ku kuba hari inkingo ibihumbi 500 rwamaze kugura ndetse n’izitegerejwe muri gahunda ya Covax, hari icyizere ko abahawe dose ya mbere ya AstraZeneca, igihe cyateganyijwe kizagera rwamaze kuzibona.

Minisante itangaza ko tariki ya 2 Mata 2021, u Rwanda ruzatangira gutanga urukingo rwa kabiri rwa COVID-19 ku bakingiwe ku ikubitiro ubwo iki gikorwa cyatangiraga ku wa 5 Werurwe 2021.

Minisitiri Dr Ngamije ati “Ni ukuvuga ko uwabonye dose ya mbere mu by’ukuri tunakurikije ko atumirwa kugira ngo abone dose ya kabiri hagati y’ibyumweru umunani na 12, abonye iya mbere. Dukurikije iyo ntera y’igihe irimo, twumva nta muntu wakagombye kugira impungenge.”

Muri rusange u Rwanda rumaze gutanga dose ya mbere y’urukingo rwa AstraZeneca ku baturage ibihumbi 290 ndetse n’abakabakaba ibihumbi 51 bahawe Pfizer, aba bakaba ari abo mu mijyi cyane.

Minisante itangaza ko nibura uyu mwaka wa 2021, uzarangira Abanyarwanda 30% bamaze gukingirwa mu gihe intego rusange ari ugukingira nibura 60% mu 2022.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa