skol
fortebet

Akarere ka Rubavu kahakanye ibivugwa ko impunzi z’Abanyekongo ziri gucyurwa ku gahato

Yanditswe: Tuesday 08, Jun 2021

Sponsored Ad

Impunzi z’abanyecongo zahungiye mu Rwanda iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo zikomeje gutahuka, nubwo bamwe muri bo bavuga ko bari gucyurwa ku gahato.

Sponsored Ad

Amazuku ya Nyiragongo mu kwezi gushize yatwitse inzu zibarirwa mu bihumbi z’abaturage, igice kinini cy’abatuye Goma bahungira i Sake abandi bambuka bajya mu Rwanda.

Amani Christine ari mu nkambi ya Busasama mu karere ka Rubavu yaganiriye na BBC yitegura gutaha kuwa mbere.

Ati: "Nari ntuye i Muja munsi ya Nyiragongo. Inzu yanjye yarahiye yabaye amabuye, ni ukugenda nkareba aho nihengeka nko mu rusengero".

Izi mpunzi zishima ko zakiriwe neza mu Rwanda, zahawe ibyo kurya n’ibiryamirwa mu nkambi zirimo iy’agateganyo ya Busasamana mu cyaro mu karere ka Rubavu.

Abategetsi hakurya muri DR Congo batangaje ko ubu ikirunga kitagiteye akaga, bashishikariza abahunze guhuka.

Gusa bamwe mu nkambi ya Busasamana bavuga ko ubu bari gucyurwa ku gahato.

Niyonsaba Pauline ati: "Ntabwo dutashye ku bushake kuko buri mu gitondo barabyuka bakazunguruka n’ifirimbi bati ’buri muntu uri hano ushaka gutaha, naze tumwandike atahe turabaha ubufasha mutahe.

"Imodoka niza ndataha kuko byabaye itegeko ko dutaha".

Amani Christine ati: "Aha rero badushishikarije gusubirayo igihe kitaragera nta muntu wari wabyiyumvamo, tubona nta kundi twabigenza kuko tugomba gusubirayo kuko nta handi twabona tujya."

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Nzabonimpa Deogratias yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abavuze ko bari gucyurwa ku gahato nta shingiro bafite.

Ati: "Uwaba yakubwiye ko zitaha ku ngufu yibutse neza uko zaje yibutse ibyo zasize inyuma ku bwanjye navuga ko ari wawundi ubyina unezerewe kandi abandi bababaye.

"Ushaka gutaha tuzakomeza tumwiteho ku buryo bwiza, ushaka gucumbika nawe tuzakomeza tumucumbikire."

Iyi nkambi ya Busasamana yari irimo abanyecongo bagera ku 1,400 ariko kugeza kuwa mbere yari isigayemo abagera kuri 400, ibikorwa byo gutahuka bikomeje.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa