skol
fortebet

Amajyepfo: Litiro 2,300 za Muriture zafatiwe mu ngo z’abaturage zamenywe ku mugaragaro

Yanditswe: Sunday 03, Jan 2021

Sponsored Ad

Tariki ya 01 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abayobozi mu nzego z’ibanze, urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’izindi nzego z’umutekano mu turere 4 two mu Ntara y’Amajyepfo bakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe.

Sponsored Ad

Muri icyo gikorwa hafashwe litiro 2,305 z’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge cyitwa Muriture. Iki kinyobwa gikorwa mu ruvange rw’ibintu bitazwi neza ariko usanga gifite isuku nkeya ndetse n’abakinyoye iyo bamaze kugisinda bakora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gukora ihohotera ritandukanye, ubujura n’ibindi byaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyo kurwanya izi nzoga cyabereye mu Karere ka Kamonyi, Akarere ka Gisagara, Akarere ka Huye n’Akarere ka Nyanza. Avuga ko mu Karere ka Nyanza ariho hagaragaye cyane iriya nzoga ya Muriture hagakurikiraho Akarere ka Huye.

Yagize ati “Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu ngo z’abaturage 9 hafatiwe litiro 1,120 naho mu Murenge wa Busoro mu ngo z’abaturage 4 hafatiwe litiro 135. Mu Karere Huye mu Mirenge ya Rwaniro, Rusatira na Mukura hafatiwe litiro 545 nazo z’ikinyobwa cya Muriture.”

SP Kanamugire yakomeje avuga ko mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibirizi mu ngo 3 z’abaturage hafatiwe litiro 385, mu Karere ka Kamonyi mu ngo z’abaturage 3 hafatiwe litiro 120. Yavuze ko n’ubusanzwe muri utu turere hari hakunze kugaragara kiriya kinyobwa kitujuje ubuziranenge ariko kuri uyu munsi w’ubunani byari byabaye byinshi cyane.

Ati “Dusanzwe dukora ibikorwa byo kurwanya ziriya nzoga mu Ntara y’Amajyepfo ariko kuri iyi nshuro nibwo twahafatiye inzoga nyinshi cyane. Ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze twagendaga tujya ku rugo dufiteho amakuru kandi koko tukazihasanga, abazifatanwe babihaniwe hakurikijwe amategeko, izo nzoga nazo ziramenwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yongeye gushimira abaturage cyane cyane urubyiruko rw’abakorerabushake mu bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ikintu cyose cyahungabanya ubuzima n’umutekano w’abaturage. Yibukije abaturage ko ziriya nzoga zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo kuko ziba zitujuje ubuziranenge kandi zigatuma bakora ibyaha, yasabye abazinywa n’abazikora kubicikaho kuko ntacyo zibagezaho uretse ibihombo no gufatwa bagafungwa.

Yanabibukije ko muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19 nta tubari twemewe gukora mu rwego rwo kwirinda ko hagira uwanduriramo icyorezo. Yabasabye kujya batanga amakuru igihe cyose hari aho babonye utubari turimo gucuruza inzoga.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa