skol
fortebet

Burera: Ushinzwe imishahara y’abarimu n’abandi batatu batawe muri yombi

Yanditswe: Friday 12, Feb 2021

Sponsored Ad

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko Semajeri Pierre Celestin ushinzwe imishahara y’abarimu n’abandi bantu batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo, guhindura no gukoresha impapuro mpimbano.

Sponsored Ad

Yagize ati " Ubundi Semajeri Pierre Celestin ni umukozi Ushinzwe abakozi mu Karere akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri, ariko ni ibyaha ahuriyeho n’abandi bantu batatu, barimo uwitwa Muzindutsi Emmanuel, Sibomana Viateur umukozi muri RSSB na Museruka Gerard Diregiteri wa APEBU Nyamata mu Bugesera. Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kunyereza umutungo, guhimba, guhindura no gukoresha impapuro mpimbano"

"Ibi byaha aba bagabo bose babikoze bagira ngo bemeze ko uyu Muzindutsi Emmanuel yaba yarigeze kuba umwarimu kuva mu mwaka 1995 kugeza mu 2006, bagamije kugira ngo ajye ahabwa imperekeza ya buri kwezi kandi mu by’ukuri atarigeze aba umwarimu, yari umucuruzi bisanzwe."

Dr Murangira yakomeje agira abantu inama yo kwirinda gukoresha impapuro mpimbano kuko uru rwego rutazabihanganira na rimwe.

Ati" Mu by’ukuri, nta muntu ukwiye kuba agikoresha impapuro mpimbano muri iki kinyejana kuko zikoreshwa hagamijwe kunyereza umutungo, bakwiye kumenya ko RIB itazihanganira na rimwe umuntu uzikoresha kandi n’aho byakozwe bazafatwa."

Kuri ubu abatawe muri yombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Kimihurura, aho Muzindutsi Emmanuel, Museruka Gerard na Sibomana Viateur dosiye zabo zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Igitabo cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano mu Rwanda cyo kuwa 30 Kanama 2018, ingingo ya 276 yo ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditsweho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa