Gasabo: Trinity yagonganye n’ ikamyo umwe arapfa 7 barakomereka [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 24 September 2017 Yasuwe: 5335

Bisi ya Kampani itwara abagenzi ya Trinity yagoganye n’ ikamyo umushoferi w’ ikamyo arapfa abandi 7 barimo n’ umushoferi wa Trinity barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeli mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo.

Trinity yakoze impanuka yahagurutse I Kampala saa moya z’ umugoroba, yagombaga kugera I Kigali, ikaza gukomeza yerekeza muri Congo. Iyi kamyo yakoze impanuka hashize akanya gato ihagurutse mu isanteri ya Nyaconga mu karere ka Gasabo.

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papi wageze aho iyi mpanuka yabereye yatangarije Umuryango ko uku kugongana kwatewe n’ uko umushoferi w’ ikamyo yataye umukono we agasatira iyi bisi.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda icunga umutekano wo muhanda CIP Emmanuel Kabanda yatangarije Umuryango uwapfuye yajyanywe mu bitaro bya Polisi Kacyiru naho abandi barindwi bakomeretse bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya CHUK.

Yagize ati "Ubu nari ndimo mvugana n’ abapolisi bari kuri terrain aho impanuka yabereye. FUSO yari iturutse muri Kenya yataye umuhanda, umushoferi wa Trinity agerageza kuyihunga ariko ariko iramugonga, arapfa abandi barindwi barakomereka"

CIP Kabanda yavuze amazina y’ umushoferi ataramenyekana gusa muri 7 bakomeretse babiri nibo bakomeretse bikomeye.

Ubwo twavugaga n’ uyu muvugizi wa polisi iyi FUSO yari ikigaramye mu muhanda abapolisi barimo gushaka uko bayikuramo ngo ifungure umuhanda urujya n’ uruza rukomeze.



Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Padiri Kambanda Libelle yitabye Imana azize impanuka umushoferi we wayiteje...

Padiri Libelle KAMBANDA wari Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Butare...
17 April 2018 Yasuwe: 9440 3

Umupolisi w’i Burundi wafatiwe ku mupaka w’u Rwanda yasubijwe...

Kuwa gatanu, umupolisi wo ku mupaka Irakoze Théogene ku ruhande rw’i Burundi...
16 April 2018 Yasuwe: 1500 1

Umunyarwandakazi yiciwe muri Malawi n’ abantu bamuteye ibyuma

Umukobwa w’ umunyarwandakazi witwaga Muganga yiciwe muri Malawi hashira...
13 April 2018 Yasuwe: 12462 4

Umusirikare w’ u Rwanda yaguye muri Centrafrique atabara abaturage bari...

Umwe mu basirikare b’ u Rwanda bari mu butumwa bw’ amahoro muri Centreafrica...
11 April 2018 Yasuwe: 4828 1

Nyabugogo: Bisi ya KBS yahunze umumotari igonga inzu irangirika...

Imodoka ya kampani itwara abagenzi mu mugi wa Kigali KBS yakoreye impanuka...
2 April 2018 Yasuwe: 5696 1

Ngororero: Padiri yagonze abakiristo 7 umwe ahita apfa

Kuri Santarari ya Gaseke yo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero,...
1 April 2018 Yasuwe: 5731 2