Gasabo: Trinity yagonganye n’ ikamyo umwe arapfa 7 barakomereka [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 24 September 2017 Yasuwe: 5323

Bisi ya Kampani itwara abagenzi ya Trinity yagoganye n’ ikamyo umushoferi w’ ikamyo arapfa abandi 7 barimo n’ umushoferi wa Trinity barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeli mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo.

Trinity yakoze impanuka yahagurutse I Kampala saa moya z’ umugoroba, yagombaga kugera I Kigali, ikaza gukomeza yerekeza muri Congo. Iyi kamyo yakoze impanuka hashize akanya gato ihagurutse mu isanteri ya Nyaconga mu karere ka Gasabo.

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papi wageze aho iyi mpanuka yabereye yatangarije Umuryango ko uku kugongana kwatewe n’ uko umushoferi w’ ikamyo yataye umukono we agasatira iyi bisi.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda icunga umutekano wo muhanda CIP Emmanuel Kabanda yatangarije Umuryango uwapfuye yajyanywe mu bitaro bya Polisi Kacyiru naho abandi barindwi bakomeretse bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya CHUK.

Yagize ati "Ubu nari ndimo mvugana n’ abapolisi bari kuri terrain aho impanuka yabereye. FUSO yari iturutse muri Kenya yataye umuhanda, umushoferi wa Trinity agerageza kuyihunga ariko ariko iramugonga, arapfa abandi barindwi barakomereka"

CIP Kabanda yavuze amazina y’ umushoferi ataramenyekana gusa muri 7 bakomeretse babiri nibo bakomeretse bikomeye.

Ubwo twavugaga n’ uyu muvugizi wa polisi iyi FUSO yari ikigaramye mu muhanda abapolisi barimo gushaka uko bayikuramo ngo ifungure umuhanda urujya n’ uruza rukomeze.



Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Imvubu yari yarabujije abaturage kuvoma yakuwe mu idamu iratwikwa

Ingabo z’ u Rwanda na polisi y’ u Rwanda bahuriye mu gikorwa cyo gukiza...
12 December 2017 Yasuwe: 2789 1

RDF yatangiye gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro

Abasirikare ba Batayo ya 53 ni bo bagiye gusimbura bagenzi babo ba Batayo...
10 December 2017 Yasuwe: 1144 0

Gen. Kabarebe na Gen. Patrick bagiranye ibiganiro n’intumwa ya...

Kuri uyu wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2017 Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga...
7 December 2017 Yasuwe: 1211 0

Evode Imena wari ugiye kumara umwaka akurikiranyweho ibyaha yagizwe...

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Imena Evode wahoze ari...
7 December 2017 Yasuwe: 1780 0

Kigali: Abajura babiri muri bane bateye umuturage batawe muri...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Ukuboza nibwo mu karere ka Nyarugenge mu...
6 December 2017 Yasuwe: 2067 1

‘Mu myaka ine: Abagabo 122 bishe abagore, abagore 61 bica abagabo’...

Imibare igaragazwa na Polisi y ‘ u Rwanda igaragaza ko abagore ari bo benshi...
6 December 2017 Yasuwe: 436 0