skol
fortebet

Gasabo : Umugore wavuze ko yakubiswe na Komando wa Polisi, ngo yabitewe n’ ihungabana

Yanditswe: Friday 23, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza ikinyamakuru Umuryango. rw nibwo cyatangaje amakuru y’umugore witwa Akaniwabo Jacqueline yavugaga ko yakubiswe n’umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Jabana ubwo yari yagiye kwishinganisha bitewe n’ikibazo afitanye n’umuturanyi we, maze bikamuviramo kujyanwa mu bitaro.
Muri iyi nkuru yabanje nyir’ ubwite ’Akaniwabo’ yivugiye ko yakubiswe na komando wa polisi sitasiyo ya Jabana ndetse n’ umuganga wamukurikiranye yemeza aya ko Akaniwabo yakubiswe. Gusa Polisi y’ u (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza ikinyamakuru Umuryango. rw nibwo cyatangaje amakuru y’umugore witwa Akaniwabo Jacqueline yavugaga ko yakubiswe n’umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Jabana ubwo yari yagiye kwishinganisha bitewe n’ikibazo afitanye n’umuturanyi we, maze bikamuviramo kujyanwa mu bitaro.

Muri iyi nkuru yabanje nyir’ ubwite ’Akaniwabo’ yivugiye ko yakubiswe na komando wa polisi sitasiyo ya Jabana ndetse n’ umuganga wamukurikiranye yemeza aya ko Akaniwabo yakubiswe. Gusa Polisi y’ u Rwanda n’ uhagariye ibuka mu murenge wa Jabana aya makuru barayakana bakavuga ko uyu mugore ajya agira ikibazo cy’ ihungabana.

Uyu mugore utuye mu Kagari ka Kabuye, mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, byavugwaga ko yagiye kuri polisi kwishinganisha ku bw’umuturanyi we witwa Niyonsenga Albert uzwi nka Rukara uhora umutoteza, agezeyo ngo amusangayo ahita ahungabana;yirutse komanda aramufata atangira kumukubita anamushyira muri kasho.

IBUKA iti “abo ni abashaka guharabika polisi y’igihugu”

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Jabana, Ruzindana Valens, wahise ugera kuri uyu mugore, yavuze ko Akaniwabo atakubiswe na polisi nkuko bivugwa, ahubwo ngo ni ikibazo cy’ihungabana asanzwe agira nk’uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikajyana n’amagambo akomeretsa Niyonsenga ahora amubwira ku be bayizize.

Ati “Hari ku itariki 16 Ukuboza, nahamagawe n’uwitwa Cyubahiro ambwira ko hari umuntu wacu ugiriye ihungabana kuri sitasiyo ya polisi i Jabana; nahise nihuta njya kumureba mpageze nsanga yagize ihungabana, ari muri kasho y’abadamu niho aryamye, komanda we yari yamaze kumenya ko agira ikibazo cy’ihungabana ari gushaka uko yagezwa kwa muganga[…] kuvuga ko yakubiswe na polisi icyo cyo ntabwo ari cyo kuko ifite inshingano zo kudukurikirana umunsi ku munsi.”

“No mu bihe byatambutse, Akaniwabo ntabwo yagiye kwa muganga ku bw’inkoni yakubiswe na polisi, ni impamvu y’ihungabana kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko asanzwe akigira. Nko muri Mata tuba tumuri hafi cyane.”

Niyonsenga ngo kenshi abwira uyu mugore ko Se umubyara atishwe muri Jenoside ahubwo ngo yakubiswe agafuni yagiye kwiba ibigori, ndetse ko ngo azanakubita agafuni umuhungu we, amagambo atuma Akaniwabo ahora ahungabana.

Nyuma y’uko icyo kibazo kibaye, ngo muri ako kagari hahise hatumizwa inama y’igitaraganya yari ihuriwemo n’ubuyobozi bw’umurenge n’inzego z’umutekano, hagamijwe gusobanura iby’aya makimbirane iyi miryango ifitanye kugira ngo ahoshwe.

Muri iyi nama ngo yateranye ku wa 19 Ukuboza Akaniwabo amaze iminsi ibiri avuye mu bitaro, ngo yongeye kuyihungabaniramo ubwo yari asabwe kuvuga uko ibibazo afitanye na Niyonsenga biteye, ahakurwa asubizwa kwa muganga.

Ruzindana asanga ngo abatangaje ko polisi yakubise Akaniwabo bari bagambiriye kuyiharabika ngo bagaragaze ko ihutaza abo ishinzwe kureberera, akemeza ko polisi y’igihugu atari cyo igambiriye.

Iperereza rya Polisi y’igihugu ryerekanye iki?

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali, Spt Emmanuel Hitayezu, yatangaje ko iperereza bamaze gukora ryerekanye ko Akaniwabo afitanye ikibazo n’umuturanyi we, bityo rero ngo ubwo yajyaga kuri polisi gukurikirana ikibazo cy’umuhungu we wari warezwe n’uwo muturanyi, ngo yaramubonye ahita ahungabana ataranavugana n’umuyobozi wa polisi uvugwaho kumuhohotera.

Ati “Iperereza rimaze kugaragaza y’uko uriya mugore yari aje kuri polisi bitewe n’ikibazo yari afitanye n’umuturanyi mugenzi we, ahamusanze ahita agira ikibazo cy’ihungabana atari yanavugana n’ubuyobozi bwa polisi bwari buri aho ngaho. Byabaye ngombwa ko polisi imufata ngo imushyire ahantu kugira ngo barebe ko yakongera kugaruka mu bihe byiza, ariko ubwo yari ari aho bagombaga kumurindira ngo agaruke mu bihe bye bisanzwe, yarushijeho kumererwa nabi.”

“Byabaye ngombwa ko polisi yihutira kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kabuye, mu kumugezayo bahise bamuha ubufasha bwihuse kuko ngo bari basanzwe bamuzi ko agira icyo kibazo, bamwitaho bukeye bwaho nibwo yasubiye mu rugo kuko babonaga ko yasubiye mu bihe bisanzwe.”

“Kuvuga ko yajyanywe kwa muganga bitewe n’inkoni yakubiswe n’umuyobozi wa polisi, ntabwo ari ukuri. Ni umuntu ukunze kugira ikibazo cy’ihungabana; iyo ahuye n’ikibazo gituma yongera gutekereza ku byamubayeho mu 1994 bituma yongera kugira ikibazo cy’ihungabana. Icyo nabwira abanyarwanda, ni uko polisi itigeze ikubita uriya mugore ngo ajye kwa muganga ari cyo kimujyanye, ahubwo yariyo bitewe n’izo mpamvu. Polisi ibereyeho kwita ku mutekano w’abantu n’ibintu byabo ibashakira ibyiza, aho kuba ibibi.”

Spt Hitayezu yavuze ko batangiye gukurikirana iby’ikirego cyatanzwe na Niyonsenga avuga ko umuhungu wa Akaniwabo yamuhohoteye, bityo ngo n’iby’amagambo asesereza Niyonsenga agenda abwira uyu muryango bazabikurikirana barebe niba koko ari byo, bibe byashakirwa umuti.

Src: Igihe

Inkuru ya Akaniwabo avuga ukuntu yakubiswe na Komanda wa Polisi Sitasiyo ya Jabana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa