skol
fortebet

Gasabo: Yishe umugore we arangije ajya kwirega kuri Polisi

Yanditswe: Thursday 28, Jan 2021

Sponsored Ad

Umugabo witwa Hategekimana Thomas, wo mu Mudugudu wa Muremera, Akagari ka Karuruma mu Murenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo, yabyutse ajya kwirega kuri polisi yemera ko yishe umugore we bari barashakanye bivugwa ko bari bamaze igihe bagirana amakimbirane.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Mutarama, nibwo uyu mugabo yagiye kuri polisi yo ku Murenge wa Kimisagara, ajya kwirega ko umugore we witwaga Uwamariya Jacqueline, yamwishe.

Inzego zishinzwe umutekano zahise zimuzana mu rugo iwe, zihageze zisanga umugore yamaze gushiramo umwuka, gusa zasanze n’umwana w’imyaka umunani w’uyu muryango yamaze guhamagaza abaturanyi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muryango wari umaze amezi abiri uje gutura muri aka gace, gusa ngo ibijyanye n’amakimbirane adakabije wari ufitanye ubuyobozi bwari bwarayamenye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Munyaneza Aimable yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ubuyobozi bw’umudugudu bwari bumaze igihe gito bumenye ko muri urwo rugo harimo amakimbirane adakabije.

Ati “Bari bamaze nk’amezi abiri baje gutura mu Gatsata, bari babanye nabi ariko bidakabije, ni intonganya zo mu muryango bisanzwe. Abayobozi bari bakibikurikirana ngo barebe uko bashaka umuti.”

Munyaneza yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe babonye hari imiryango ifitanye ikibazo icyo aricyo cyose aho kugira ngo bigere aho kuba umwe yakwambura undi ubuzima.

Yagize ati “Abaturage bite ku mibanire ya bagenzi babo, ingo babona zirimo amakimbirane bakabimenyesha ubuyobozi bukaba bwabikemura mu maguru mashya.”

Kugeza ubu Hategekimana yahise atabwa muri yombi mu gihe iperereza ryatangiye gukorwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB naho umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa mu bitaro gukorerwa isuzuma.

Uhamijwe n’Urukiko icyaha cyo kwicwa ahanishwa igifungo cya burundu.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa