skol
fortebet

Ingabo z’u Rwanda zakozanyijeho na FLN yinjiye mu Rwanda iturutse mu Burundi babiri bahasiga ubuzima

Yanditswe: Monday 24, May 2021

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda [RDF] ziratangaza ko mu ijoro ryakeye zarasanye n’inyeshyamba za FLN zinjiye ku butaka bw’u Rwanda ziturutse i Burundi,bituma 2 muri aba bari bateye bahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bweyeye, mu Mudugudu wa Rwamisave, niho haraye habereye imirwano yatewe n’abarwanyi ba FLN bateye baturutse mu Burundi ingabo z’u Rwanda zikabasubizayo ndetse babiri muri bo zikabica.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko izi nyeshyamba zitwikiriye ijoro hagati ya saa tatu na 15 na saa tatu na 35 zinjira mu Rwanda ariko zisanga zatezwe agatego na RDF iziha isomo zisubira mu birindiro byazo i Burundi.

Itangazo rigira riti "

Mu ijoro ryakeye ku cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 hagati ya 21h15 na 21h35, abarwanyi ba FLN baturutse i Giturashyamba muri komini ya Mabayi mu Burundi, bambutse uruzi Ruhwa ku mupaka wacu maze binjira muri metero 100 imbere ku butaka bw’u Rwanda mu gace ka Bweyeye,akagari ka Nyamuzi, umudugudu wa Rwamisave.

Abanzi bahagaritswe n’umutego w’ingabo z’u Rwanda (RDF); abantu 2 mu bagabye igitero bahise bicwa, n’ibikoresho byabo byafashwe birimo imbunda imwe yo mu bwoko bwa submachine gun, Magazine 7 (7), grenade imwe (1), antenne imwe ya radiyo ya Motorola n’imyenda 2 y’igisirikare cy’Uburundi.

Abateye basubiye mu ishyamba rya Kibira mu Burundi bambutse Uruzi Ruhwa rutandukanya akarere ka Ruhororo muri komini ya Mabayi mu Burundi n’umurenge wa Bweyeye mu Rwanda basubira mu ishyamba rya Kibira aho bafite ibirindiro.

Si ubwa mbere ingabo z’u Rwanda zihangamuye inyeshyamba zishaka gutera u Rwanda kuko mu rukerera rwo kuwa 27 Kamena, abitwaje intwaro baturutse i Burundi babarirwa mu 100 bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda bakubitwa inshuro basubirayo ndetse n’ibikoresho byabo birafatirwa.

Icyo gihe,uwari umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yavuze ko abasirikare b’u Rwanda bahanganye n’abateye, bakabatsinsura "bagasubira i Burundi".

Lt Col Innocent Munyengango yagize ati "Abitwaje imbunda bateye baturutse i Burundi kandi banahunze berekeza muri icyo cyerekezo basize bane mu babo bapfuye n’ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo intwaro n’ibyombo [by’itumanaho mu gisirikare]".

Ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare uyu mwaka, Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zakozanyijeho mu mirwano yabereye hafi y’umupaka w’ibihugu byombi ariko iza guhosha nyuma y’akanya gato.

Icyo gihe ngo Ingabo z’u Rwanda zari ziri gushushubikana abarwanyi ba FDLR n’aba FLN baba hafi aho mu ishyamba rya Kibira, bakunze kugaba ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda mu minsi yashize.

Abo barwanyi ngo bari barenze umusozi wa Marura binjira mu Rwanda mu Ishyamba rya Nyungwe, ako kanya Ingabo z’u Rwanda zibasubiza inyuma.

Muri uko kubasubiza inyuma, ngo Abasirikare b’u Rwanda bageze ku musozi wa Twinyoni aho Ingabo z’u Burundi nazo zahise zitangira kubarasaho. Iki kinyamakuru cyavuze ko umwe mu basirikare b’u Burundi yavuze ko habayeho imirwano y’akanya gato hagati y’Abasikare b’u Rwanda bo muri Batayo ya 221 n’iya 411 mu Ngabo z’u Burundi.

Bivugwa ko ubuyobozi bw’u Burundi bwahise bwohereza muri ako gace Ingabo zo muri Batayo ya 60 n’iya 61 zari hafi aho mu Ntara ya Cibitoke mu myiteguro yo kujya mu Butumwa bw’Amahoro bwa Amisom muri Somalia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa