skol
fortebet

Karongi:Hagaragaye undi murambo w’umuturage

Yanditswe: Monday 22, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu murenge wa Murambi akagali ka muhororo haravugwa amakuru y’urupfu rw’umuntu utaramenyekana imyirondoro wishwe agatabwa mu mugezi wa Mashyiga uherereye muri uwo murenge.

Sponsored Ad

Uwishwe ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko nk’uko Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umusigire w’umurenge wa Murambi FRED, yabwiye umunyamakuru w’umuryango.

Yakomeje avuga ko nyakwigendera akiri mu mugezi kuko birinze kumukoraho ngo bahamukure RIB na Police batarahagera, mu rwego rwo kwirinda gusibanganya ibimenyetso bizifashishwa hashakishwa uwamwishe.

Mukarere ka Karongi mu mpera z’icyumweru gishize bishe umukarani bivugwa ko yazize inkoni nyinshi yakubiswe n’abanyerondo.

Hari bamwe mu Abaturage bo mu murenge wa Rubengera akagali ka kibirizi kandi badatinya kuvuga ko urugomo nk’urwo rugeza no ku rupfu ruri gukomoka ku businzi bukabije buri muri ako gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa