skol
fortebet

Yimanitse mu mugozi hakekwa kurambirwa Umugore we umuhoza ku nkeke

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Léonald Bakinahe wo mu Mudugudu wa Gashari, Akagari ka Birambo, Umurenge wa Gashari mu Karere ka Karongi bamusanze yimanitse mu mugozi. Umuturanyi wabo yabwiye Taarifa ko uwo mugabo yari amaze iminsi mu ntonganya n’umugore we amucyurira ko yamariye umutungo mu kwivuza.

Sponsored Ad

Yari amaze iminsi yivuriza mu bitaro bitandukanye harimo na CHUK ariko ngo gukira byari byaranze.

Uwaduhaye amakuru yagize ati: “ Ejo ahagana saa munani twagiye kumva twumva baraduhuruje ngo Bakinahe yimanitse. Yari amaze iminsi yivuza ariko mu minsi ishize wabonaga ko afite imbaraga.”

Nyakwigendera ngo ntiyavugaga rumwe n’umugore we amucyurira ko yakenesheje urugo kubera ko kwivuza bya hato na hato.

Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Kirinda ngo usuzumwe mbere y’uko ashyingurwa.

Bari bafitanye abana bakuru barimo n’abashyingiwe, bamwe baba mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gusanga yapfuye, abaturage bakodesheje imodoka y’umwe mu bacuruzi bo mu isanteri ya Birambo mu Murenge wa Gashari ngo umurambo we ugezwe i Kirinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa