skol
fortebet

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abayobozi bo muri Polisi y’u Rwanda no muri RCS

Yanditswe: Sunday 25, Apr 2021

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri polisi y’u Rwanda no mu rwego rw’igihugu rushinzwe amagereza.
Abazamuwe ni:
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari Chantal Ujeneza yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) mu gihe Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa CP Felix Namuhoranye yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) muri Polisi y’u Rwanda.
Mu mwaka wa 2018 nibwo Dan Munyuza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa (...)

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri polisi y’u Rwanda no mu rwego rw’igihugu rushinzwe amagereza.

Abazamuwe ni:

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari Chantal Ujeneza yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) mu gihe Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa CP Felix Namuhoranye yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) muri Polisi y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2018 nibwo Dan Munyuza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Icyo gihe Felix Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ibikorwa.

Tariki 15 Mata uyu mwaka DCGP Marizamunda Juvénal yagizwe Komiseri Mukuru wa RCS asimbuye CGP George Rwigamba. Mbere yo kujya kuri uwo mwanya, Marizamunda yari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere.

Muri izo mpinduka ni nabwo Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije muri RCS yagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa