skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yaburiye abarwaye Covid-19 banduza abandi ku bushake

Yanditswe: Friday 29, Jan 2021

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu barwariye Covid-19 mu rugo bakanga kwishyira mu kato bakanduza abandi,abazajya bafatwa bazajya bagezwa imbere y’ubutabera.

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ivuga ko umuntu basanze afite ubwandu bw’iki cyorezo ntakurikize amabwiriza yo kwitwararika ku buryo ashobora kuyanduza abandi, azakurikiranwa.

Yagize iti “Tuributsa abaturarwanda ko umuntu wese bapimye bagasanga arwaye Koronavirusi ariko agahitamo gukomeza gukwirakwiza ubwo bwandu ku bushake azakurikiranwa ndetse abe yanashyikirizwa ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.”

Polisi y’u Rwanda ikomeza itanga inama igira iti “Mu gihe usanze waranduye Koronavirusi, urwariye mu rugo cyangwa kwa muganga ugomba kubahiriza amabwiriza yose uhabwa n’inzego z’ubuzima kugira ngo udakwirakwiza iyo ndwara. Dukomeje kwibutsa abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Koronavirusi.”

Mu minsi ishize nibwo RBC yatangaje ko hari abantu bamenye ko banduye Covid-19 aho kuguma mu kato bagakomeza guhura n’abandi bantu byatumye ubu bwandu bukwirakwira ndetse ubu abanduye mu Rwanda hose bari gukabakaba ibihumbi 15.

Hirya no hino mu Rwanda harimo gukorwa igikorwa cyo gusuzuma abantu mu tugari kugira ngo hamenyekane uko iki cyorezo cyifashe mu bantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa