skol
fortebet

Rubavu: Babiri bafatanywe udupfunyika ibihumbi umunani tw’urumogi

Yanditswe: Friday 12, Feb 2021

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi yafashe abagabo babiri bafite udupfunyika ibihumbi 8 tw’urumogi.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Abaturage bahaye Polisi amakuru ko hari abantu babonye bikoreye imifuka kandi bicyekwa ko ari urumogi bafitemo, abapolisi barabakurikiye basanga koko ni urumogi bari bikoreye barushyize mu bipfunyika bibiri binini buri wese yikoreye icye.”

CIP Karekezi yongeyeho ko abo bagabo bavuze ko urwo rumogi rwari rwaturutse mu Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) barukura mu rugo rw’umugabo utuye ahitwa Kabuhanga mu Murenge wa Bugeshi barujyaniye undi utuye mu Murenge wa Busasamana.

Abo bose batorotse baracyashakishwa, abafashwe barwikoreye bavuze ko buri mu muntu yari guhembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 4 barugejeje mu Murenge wa Busasamana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yasabye abaturage kudapfa gutwara ibyo batazi ndetse no kudashukwa n’amafaranga bahabwa n’abacuruza ibiyobyabwenge ngo bishore mu bikorwa byo gutunda cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage.

Ati”Abacuruza urumogi akenshi bifashisha abaturage mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge niyo mpamvu abaturage bakwiye kujya birinda gutwara ibintu batabanje gushishoza ndetse bakirinda gushukwa n’amafaranga bahabwa n’abacuruza ibiyobyabwenge kuko mu gihe bafashwe ingaruka nibo zigeraho."


Yashoje ashimira abaturage uruhare bagira mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru y’ababicuruza ndetse n’amayeri bakoresha mu kubikwirakwiza.

Abafashwa bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi kugira ngo hakorwe iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa