Rubavu: Umugore yishe umwana we ngo yanyaye ku buriri

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 17 October 2017 Yasuwe: 3281

Umugi wa Rubavu Niyonteze Leatitia atuyemo

Umugore wo mu karere ka Rubavu bivugwa ko akora uburaya yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umwana we w’ imyaka itanu amuziza kunyara ku buriri bikamuviramo urupfu.

Saa tatu n’ igice mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabili tariki 17 Ukwakira 2017, nibwo Niyonteze Leatitia w’ imyaka 20 yakubise umwana we Umutoni Hadidja bimuviramo urupfu.

Niyonteze atuye mu kagari k’ Umuganda umurenge wa Gisenyi mu mugi wa Rubavu.

Umuvugize wa polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ iburengerazuba IP Eurade Gakwaya yatangarije Umuryango ko uyu mugore yahise atabwa muri yombi. Yongeraho ko amakuru Polisi yahawe n’ ababana na Niyonteze ari uko uyu mwana yamukubise amukandagiye ku ijosi.

Yagize ati “Uwo ukekwa ari mu maboko ya polisi. Abo babana mu nzu nibo babonye akandagira uwo mwana ku ijosi. Babonye umwana atangiye gusa naho agize ikibazo batabaza abaturage, bahageze basanga umwana arapfuye umurambo bawujyana ku bitaro bya Gisenyi”

IP Gakwaya yatangarije Umuryango ko Niyonteze nta kazi kazwi yakoraga ahubwo ngo yari atunze gushakisha ubuzima. Amakuru Umuryango watangarijwe n’ abaturanyi ba Niyonteze ni uko Niyonteze yakoraga uburaya.

Niyonteze aramutswe ahamwe n’ icyaha yahanishwa ingingo y’ 140 mu gitabo cy’ amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Mu Rwanda icyaha cyo kwica gihanishwa igifungo cya burundu cyangwa burundu y’ umwihariko.

Polisi yasabye abaturage kwirinda ibyaha

IP Gakwaya yasabye abantu ko bajya birinda gukora ibyaha by’ umwihariko nk’ ibi byo kwica abo babyaye cyangwa kwica ababyeyi babo. Ati “Umuntu wishe uwo yabyaye nta narimwe ababarirwa”

Yakomeje agira ati “Nta mpamvu y’ uko umwana nk’ uriya w’ imyaka itanu yagombye kwicwa, uretse n’ umwana n’ umuntu mukuru nta wukwiye kumuvutsa ubuzima bwe.”

Yunzemo ati “Umwana w’ imyaka itanu nta muntu aba afitanye nawe amakimbirane, kumwica urumva ko ari ibintu bitumvikana”

Amakuru yatanzwe n’ abaturanyi ni uko uriya mwana yakubiswe azizwa ko yanyaye ku buriri.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abasabye Perezida Kabila kuva ku butegetsi bahamagajwe mu rukiko

Repubukila iharanira Demukarasi ya Congo yasohoye za hamagara...
19 January 2018 Yasuwe: 285 0

Muhanga: Polisi ifunze 7 bacyekwaho ibyaha byo kwangiza ibidukikije

Mu bikorwa Polisi y’u Rwanda yakoze ku wa 15 Mutarama uyu mwaka byo kurwanya...
17 January 2018 Yasuwe: 114 0

Ruhango: Dosiye z’amasoko y’Akarere zaribwe “zifungwamo amandazi”

Dosiye z’amasoko y’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, imihanda ndetse...
17 January 2018 Yasuwe: 470 1

Rubavu: Polisi yafashe abagabo babiri bibye Moto muri Kigali

Ku itariki 15 Mutarama uyu mwaka Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu...
17 January 2018 Yasuwe: 115 0

Ingabo z’U Rwanda ziri mu butumwa muri Santarafurika zambitswe imidari...

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Republique Centrafricaine...
15 January 2018 Yasuwe: 172 0

Kigali: Polisi ikomeje iperereza ku rupfu rw’ umukobwa wiciwe...

Polisi y’ u Rwanda iravuga ko kugeza ubu igikora iperereza ku rupfu rw’...
12 January 2018 Yasuwe: 2065 0