Gaz yaturitse yica umwana wo mu Mudugudu wa Gakongoro mu Kagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana, naho umugabo wari hafi ye iramukomeretsa bikomeye.
Iyo gaz yari isanzwe ikoreshwa mu guteka yaturikiye mu rugo rwa Uwayisenga Daphrose kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021, ihitana umwana we w’imyaka itatu, inakomeretsa bikabije umugabo wari wabasuye witwa Sinzinkayo Darius.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Muhire Floribert, yabwiye IGIHE ko Uwayisenga Daphrose yari hanze agiye kumva yumva gaz iraturitse.
Ati “Uwo mubyeyi yari hanze noneho yumva gaz iraturitse aratabaza, abamutabaye bagerageza kuzimya umuriro ariko basanga umwana w’imyaka itatu yamutwitse iramwica. Umugabo wari wabasuye na we yakomeretse bikomeye.”
Sinzinkayo yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gitwe kugira ngo avurwe, ahageze basanga ikibazo cye gikomeye bamwohereza mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.
Iyo gaz yaturitse yatwitse igisenge cy’inzu ndetse n’ibikoresho byose byari biyirimo birashya bitakongoka.
Gitifu Muhire yihanganishije uwo muryango wagize ibyago, yongera kwibutsa abaturage kujya bitwararika mu gukoresha ibikoresho bitanga umuriro bakurikiza amabwiriza yagenwe mu kubikoresha neza.
Inkuru ya IGIHE
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN