skol
fortebet

Rusizi: RIB yafunze Gitifu w’umurenge n’umubaruramari w’umurenge kubera gukoresha nabi umutungo wa Leta

Yanditswe: Saturday 10, Apr 2021

Sponsored Ad

Uyu munsi,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nkaka mu Karere ka Rusizi n’umubaruramari wawo bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo wa leta.

Sponsored Ad

RIB ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko abatawe muri yombi barimo Gifitu witwa Nsabimana Kazungu Alexis n’umubaruramari witwa Rukundo Emmanuel.

RIB yagize iti "Uyu munsi, RIB yafunze Nsabimana Kazungu Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo na Rukundo Emmanuel, umubaruramari mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi.

Yakomeje iti “Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite.”

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa