Rwamagana: RIB yataye muri yombi umugabo watemye abantu 2 umwe bikamuviramo urupfu
Yanditswe: Tuesday 12, Jan 2021
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko muri iri joro ryakeye rwataye muri yombi uwitwa Semana Emmanuel w’i Rwamagana, ukurikiranweho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye Rumanzi Egide bikamuviramo urupfu.
Yanakomerekeje bikomeye Mukakalisa Annonciata.RIB ivuga ko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro.
RIB ivuga kandi ko ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye icyo cyaha gikorwa.
Abagize umuryango wahohotewe bavuga ko Semana wafunzwe yakoze icyaha hari abandi bashungereye bagerageje no guhagarika imbangukiragutabara ngo itajyana abatemwe kwa muganga vuba, uwapfuye agihumeka.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yihanganishije umuryango wahohotewe n’ababuze ababo, yizeza ubutabera busesuye ku bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.
Yagize ati: “Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri. Iperereza no kwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke. Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *