skol
fortebet

Umurambo watoraguwe Nyabugogo mu Nkundamahoro ni uwa Me Bukuru Ntwali

Yanditswe: Wednesday 02, Jun 2021

Sponsored Ad

Mu ma saha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki 02/06/2021 hatoraguwe umurambo mu nyubako z’ubucuruzi za Koperative Inkundamahoro ziri Nyabugogo bigaragara ko wahanutse muri etage hejuru.

Sponsored Ad

Iki gihe ntabwo umurambo wahise umunyekana nyirawo ariko kuri uyu mugoroba Umuryango wamenye ko uyu murambo ari uwa Me Bukuru Ntwali, Umunyamulenge wigeze no gukora umwuga w’itangazamakuru hano mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. Murangira Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) yatangarije Umuryango ko n’ubwo bataramenya icyateye uru rupfu ariko mu iperereza ry’ibanze babashije kumenya imyirondoro y’uwapfuye.

Yagize ati:” Muri iki gitondo nibwo hatoraguwe umurambo w’umugabo mu nyubako z’ubucuruzi z’Inkundamahoro ziri Nyabugogo (bikekwa ko yaba yamanutse ku nzu hejuru) nyuma tuza kumenya ko ari Bukuru Ntwali ariko haracyakorwa iperereza ngo tumenye icyateje uru rupfu”.

N’ubwo Umuvuguzi wa RIB avuga ko batarabasha kumenya icyateje uru rupfu, umwe mu baturage babwiye Umuseke ko babonye umugabo aza agaparika imodoka, akabaza aho etage ya kane iri nyuma bakabona yinaze hasi nk’uwiyahuye ndetse agahita apfa.

Uyu mugabo kandi ngo yabanje kuvugana n’abashinzwe kwishyuza parikingi ya ririya soko, asiga urufunguzo mu modoka ageze hejuru akora ikimenyetso cy’umusaraba ahita yinaga hasi.

Gusa, ubwo Umuryango wavuganaga n’umwe mubo mu muryango wa hafi wa Me Bukuru yadutangarije ko nta modoka yagiraga kandi ko binashoboka cyane ko nta n’iyo yari azi gutwara. Akaba aha amahirwe menshi ko Bukuru yaba yishwe.

Muri aya mezi atatu ashize, Me bukuru Ntwali abaye umunyamulenge wa 2 umenyekanye uguye mu Rwanda azize urupfu rw’amarabira.

Mu rukerera rwo ku italiki ya 8 Werurwe uyu mwaka basanze umurambo w’uwitwa Nsabimana Jean Paul umanitse ku giti cy’izamu mu kibuga cy’umupira hafi y’aho yari atuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata. Nsabimana Jean Paul akaba nawe yari uwo mu bwoko bw’abanyamulenge.

Byavuzwe ko yaba yiyahuye ariko nanone abaturiye ikibuga cyatoraguwemo umurambo we bakavuga ko bumvise imodoka mu rukerera. Urupfu ntirwavuzweho rumwe narwo. Icyo gihe RIB ikaba yaratangaje ko yahise itangira iperereza.

Me Bukuru Ntwali yari amaze iminsi atabariza amahanga avuga ko ubwoko bwe bw’abanyamulenge buri gukorerwa jenoside mu gace butuyemo ka Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Mu bisabwa inyubako zikomeye z’ubucuruzi nk’izo mu Nkundamahoro (aho umurambo wa me Bukuru Ntwali watoraguwe) ngo zibone ibyangombwa byo gukorerwamo harimo ko zigomba kuba zifite uburyo bwo gufata amashusho y’ibiziberamo iminsi yose kandi amasaha 24/24.


Inyubako y’I Nkundamahoro Me Bukuru yahanutseho

Ibitekerezo

  • Barebe mu makuru cameras zafashe baduhe amakuru y’ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa