Blessing Okoro wo muri Nigeria, impuguke mu by’imibanire y’abashakanye akaba n’ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko abagore bubatse bakwiriye gutinya abagore bagenzi babo bavugisha abagabo babo kurusha abaryamana nabo kuko ngo aba ntacyo batwaye kinini.
Okoro avuga ko abagore bavugana n’abagabo b’abandi, bababaza buri kimwe ari bo bonyine bashobora kubatwara, bakibagirwa abagore bashatse kurusha abaryamana nabo ngo bimare irari ry’imibonano mpuzabitsina.
Yagiriye inama abagore ko “Abagore batwara abagabo b’abandi ahanini babinyuza mu itumanaho, kuvugana n’abo bagabo kurusha uko baryamana nabo.”
Yifashishije Instagram, Okoro ati ” Tinya abagore bavugana n’umugabo wawe kurusha abaryamana na we. Kuvugana na we niyo mayeri bakoresha mu gutwara abagabo b’abandi.”
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter