skol
fortebet

Abakobwa bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021 basabwe guterwa ishema no kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 11, Mar 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Werurwe 2021,abakobwa 20 bari mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2021,basuwe na Amb.Masozera Robert Umuyobozi mukuru w’ Inteko y’umuco.

Sponsored Ad

Amb. Masozera Robert yasabye ba Nyampinga guterwa ishema no kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse abasaba kugira uruhare muri gahunda ya #NdigaIkinyarwanda.

Yagize ati "Ururimi ni ingobyi ya bene rwo. Muzadufashe muri gahunda ya #NdigaIkinyarwanda. Turashaka kurwanya ibyonnyi byinjirira ururimi rwacu kavukire.”

Amb. Masozera Robert yaganirije aba bakobwa ku murage w’u Rwanda n’uburyo ubungwabungwa. Yavuze ko hari umurage ufatika nk’ururimi rw’ikinyarwanda, imyemerere n’imigenzo, hakaba n’umurage udafatika nk’ibikoresho byakoreshwaga hambere birimo amazu n’ibindi.

Ambasaderi Masozera yabwiye ba Nyampinga ko umurage w’u Rwanda ubikwa mu ngoro z’umurage n’inzu z’ishyinguranyandiko.

Kugeza ubu, mu Rwanda hari ingoro z’umurage zigera ku 8. Yabasabye kuzaba ba ’Ambasaderi’ b’umurage w’u Rwanda mu gihe cyose bazaba bagiye hanze.

Umuyobozi mukuru w’Inteko y’umuco yagaragarije ba Nyampinga ko umurage w’abanyarwanda ugizwe n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda ari zo; gukunda igihugu, kunga ubumwe, gukunda umurimo no kugira ubupfura.

Ku ndangagaciro yo kugira ubupfura, Amb. Masozera Robert yashimangiye ko iyi ndangagaciro ari ipfundo rigaragaza imyifatire myiza y’umuntu ukunda igihugu. Ubwangamugayo, urukundo no kwihangana ngo ni bimwe mu bigize iyi ndangagaciro.

Indangagaciro yo gukunda umurimo ngo ifasha umuntu kwitegura no kwiyubaka kugirango umuntu azagera ku isoko ry’umurimo yiteguye bihagije.

Kugeza ubu,amatora y’abakobwa bahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 arakomeje aho utora ajya ahandikirwa ubutumwa yarangiza akandika umubare w’umukobwa atoye yarangiza akohereza kuri 1525 cyangwa kuri Internet akajya kuri www.igihe.com agatora uwo ashaka.

Umukobwa uzarusha abandi amajwi atangwa n’abaturage azahita yinjira mu bakobwa 10 bazakomeza kuri final.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa