skol
fortebet

Ariel Wayz na Bwiza batunguranye nyuma y’ibibazo bisanzemo

Yanditswe: Saturday 25, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Ariel Wayz na mugenzi we Bwiza nyuma yo kwisanga mu bibazo batewe n’itsinda rya Symphony Band ubwo bahuraga bahoberanye biratinda ndetse buri umwe yerekanye ko yishimiye guhura n’undi bitangaza benshi.

Sponsored Ad

Aba bahuye nyuma y’iminsi mike Ariel Wayz agiranye ibibazo n’itsinda rya Symphony Band ryafashe ibdirimbo bakoranye bakamusimbuza Bwiza.

Ni ibintu byatumye benshi batekereza ko bizakurura urwango hagati ya Ariel Wayz ndetse na Bwiza ariko nkuko bagiye babigaragaza mu bitangazamakuru bagaragaje ko nta numwe ufite ikibazo ku wundi kandi ko buri wese ari umufana w’undi.

Ariel Wayz aheretse kuvuga ko nta kibazo na kimwe yagira kuri Bwiza cyane ko yari mu kazi ahubwo avuga ko anenga Symphony cyane kuba bataratumye Bwiza agaragaza ubuhanga bwe ahubwo akagerageza kwigana ibyo Aariel yakoze.

Bwiza nawe ubwo yabazwaga impamvu yaba yarahisemo guhemukira umuhanzikazi mugenzi we yavuze ko we ibyabaye byose yabimenye nyuma yuko indirimbo isohoka ati" Nge nta kintu narinzi nubwo benshi banyise umugome ariko biriya byose nabimenye indirimbo yasohotse kuko nge barampamagaye ndagenda ndakora bisanzwe".


Ibi byatumye benshi batekereza ko bizabyara urwango rukomeye hagati y’aba bahanzikazi bombi ariko kuri iyi nshuro bagaragaje ko nta mutima mubi nkuko bagiye babivuga ubwo bahuraga bahoberanye biratinda.

Ariel Wayz yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ashuhuzaanya na Bwiza avuga ko yishimiye cyane guhura n’umuvandimwe we Bwiza.

Indirimbo Symphony Band yakoranye na Ariel Wayz ikamusimbuza Bwiza ni’My Day’ isa neza niyo Ariel yakoze yise ’Nkomeza’ ariko iri tsinda riza kuyisibisha kuri Youtube imaze umunsi umwe isohotse ndetse bavuga ko Ariel Wayz ari umufana wabo ukomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa