skol
fortebet

Bruce Melodie ari mu gahinda ko kubura Nyirakuru

Yanditswe: Monday 24, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo Bruce Mulodie ari mu gahinda ko kubura Nyirakuru witabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 rishyira ku wa 24 Mata 2023.

Sponsored Ad

Bruce Melodie abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije uyu mubyeyi kuruhuka mu mahoro ndetse avuga ko n’urukundo bamukunda ari urw’iteka.

Mu butumwa yanditse Bruce Melodie yagize ati “Ruhukira mu mahoro nyogokuru, turagukunda."

Bruce Melodie yamenye inkuru y’urupfu rwa Nyirakuru ari muri Nigeria aho amaze iminsi mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’akazi ke ko gukora umuziki.

Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma y’imyaka 11 Bruce Melodie apfushije nyina umubyara byatumye asigara afatwa nk’umukuru w’umuryango w’abavandimwe be batatu.

Nyina wa Bruce Melodie witabye Imana afite imyaka 46, yamusize ari umwana wa kabiri muri bane bavukana bari basigaye ari imfubyi cyane ko Se ubabyara we yitabye Imana ubwo uyu muhanzi yari afite imyaka itandatu gusa y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa