skol
fortebet

Dj Marnaud yahishuye urukundo afitiye Shaddyboo[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 06, Apr 2021

Sponsored Ad

Mu minsi yashize hagaragaye amafoto Dj Marnaud na Shaddyboo bari i Dubai bigakekwa ko bari basohokanye bagiye kuryoshya, uyu musore uzwi cyane mu kuvangavanga imiziki yahishuye uko yisanze yarakunze urudashoboka uyu mubyeyi ufite ikimero gikurura benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga amagambo yabaye menshi mu bakurikiranira hafi Dj Marnaud na Shaddyboo nyuma yo kubabona batemberana Umujyi wa Dubai.

Mu kiganiro Dj Marnaud yagiranye na Yambi Tv yahishuye ko yahuriye n’uyu mukobwa i Dubai bakaganira nk’abasanzwe baziranye, bakanafata amafoto.

Amafoto yabo akimara kujya hanze, yagarutsweho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ati “Ntabwo twajyanye, nari maze kurangiza EP yanjye nshya mfata umwanya wo kujya kuruhuka. Nari ngiye gusura umucuti wanjye.”


Ku kijyanye n’umubano udasanzwe hagati ye na Shaddyboo, Dj Marnaud yawuhakanye icyakora ahamya ko uramutse unahari we abona nta kibazo cyaba kibirimo.

Ati “Usibye ko abantu bavuga ngo ndabivuze, ni inde utabyifuza? Ngize amahirwe bikaba, si mwiza se, ntasa neza se? Abagira gaz barya kare. Njye ni uko ntazi gutereta, mba ngihura n’umukobwa nkavuga ibigambo byinshi […] byageze aho bibaye byinshi amfata nka musaza we.’’

Dj Marnaud yavuze ko yice umubano we na Shaddyboo yifuza ko bakundana yabigenza gake bagakomeza kwibera inshuti.

Yakomeje ati “Aho kugira ngo tugire umubano ushobora guhita udutandukanya, ndakomeza kuba inshuti ye nta wamenya, ashobora kuzavuga ngo ndakuremeye…”

Dj Marnaud yavuze ko impamvu ikomeye ituma adashobora kubwira Shaddyboo ko amwifuzaho urukundo ari uko babaye inshuti zikomeye.

Ati “Umukobwa yari yakugira inshuti cyane? Shaddyboo yaragiye angira inshuti ye magara […] yankubise muri friend zone.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa