skol
fortebet

Mr Eazi yahahiye mu iduka Zöi Design ry’abarimo Miss Naomie [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 21, May 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunya-Nigeria umaze iminsi mu Rwanda, Mr Eazi yahahiye mu iduka ry’imideli ryitwa Zoi ryashinzwe n’abakobwa bibumbiye muri Mackenzie barimo Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie.

Sponsored Ad

Ni ibyagaciro kuri aba bakobwa bamaze igihe gito batangiye ubucuruzi bw’imyambaro ikorerwa mu Rwanda ndetse ni n’’ikintu gifite igisobanuro gikomeye kuri bo n’u Rwanda muri rusange ndetse by’umwihariko n’ibikorerwa mu Rwanda.

Umubano wa Mr Eazi n’aba bakobwa watangiye gukura mu 2018 ubwo basubiragamo indirimbo ye yise ‘Leg over’ batangira kwamamara nyuma y’aho abashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Nishimwe Naomie, yavuze ko kuva babyina indirimbo ye, bahise baba inshuti ndetse aba umujyanama wabo.

Ati “ Kuva twakora indirimbo ye twabaye inshuti akajya atugira inama cyane, agera mu Rwanda rero twarabonanye tumubwira ko dufite iduka atubwira ko azaza kudusura niko kuza kuduhahira. Yahageze akunda imyambaro yacu cyane ahitamo no kuduhahira.”


Uyu muhanzi yageze mu Rwanda mu cyumweru gishize aho yakoze ibikorwa bitandukanye nko kuririmba mu muhango wo gufungura BAL, yasuye RDB, asura n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yasuye n’ikyaga cya Kivu aho agiye kuzubaka amacumbi agezweho.

Abinyujije ku mu mashusho magufi yashyize kuri Instagram, yavuze ko yishimiye gusura inzu 2 z’imideli mu Rwanda, House of Tayo na Zoi Design Kigali ya Miss Nishimwe Naomie.

Muri aya mashusho kandi agaragaza ari mu iduka ry’abakobwa bibumbiye mu itsinda Mackenzie harimo na Miss Naomie, bamupima kugira ngo bamudodere ishati.


Mr Eazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko yafashe umwanya ajya gusura ba rwiyemezamirimo bakora imideli.

Ati “Nafashe umwanya njya gushyigikira ba rwiyemezamirimo babiri bakora imideli, mbasha kugira ibyo ngurayo. Nugera i Kigali uzakore ibishoboka byose usure House of Tayo na Zöi Design Kigali.”


Imyenda yahaguze yose harimo 4 yaguriye bagenzi be zasohotse ku myambaro bakoze bagitangira mu 2020, iyo we yiguriye ifite agaciro k’ibihumbi 60 Frw yasohotse mu myambaro mishya baheruka gushyira hanze muri uku kwezi.

Mackenzies ni itsinda ry’abakobwa batanu barimo Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, Uwineza Kelly, Uwase Kathia, Iradukunda Brenda na Uwase Pamela Loana.

Batatu muri bo (Nishimwe Naomie, Uwase Kethia na Iradukunda Brenda) baravukana mu nda imwe mu gihe Uwineza Kelly ari nyirasenge w’aba bakobwa kuko avukana na se ubabyara mu gihe Uwase Pamela Loana ari mubyara wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa