skol
fortebet

Fofo wo muri Papa yahishuye itariki y’ubukwe bwe

Yanditswe: Tuesday 04, May 2021

Sponsored Ad

Niyomubyeyi Gentille Noella uzwi ku izina rya Fofo muri FILIME y’uruhererekane yitwa Papa Sava , yatangaje ko ari mu myiteguro yo kurushinga n’umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania uzwi ku izina rya Paterne HP Mr Ok bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Ibi Fofo yabitangaje nyuma yaho amaze iminsi mike akoreye urugendo muri Tanzania aho yari yagiye gufasha umukunzi we mu bikorwa byo kwamamaza no kumenyekanisha umuziki we. Bimaze iminsi mike bitangajwe ko Noella akundana n’umusore witwa Paterne, umuririmbyi ukomoka mu Burundi ariko ubu utuye muri Amerika.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv tangaje ko yagombaga kuva muri Tanzania asuye umuryango wo kwa sebukwe ariko ntibyamukundiye kubera gahunda nyinshi yagize.

Yagize ati"Nagombaga kuvayo nsuye umuryango we ariko ntibyakunze kubera umwanya muto nari mfite n’akazi kenshi nakoreye muri Tanzania."

Fofo kandi yavuze ko urukundo rwe na Paterne rugeze aharyoshye ndetse ko bitegura gutangira urugendo rushya rw’umubano.

Yashimangiye ko mu minsi ya vuba iri imbere, umuryango wa Paterne uzaza i Kigali gufata irembo ubundi hagakurikiraho indi mihango yose ijyanye n’ubukwe.kandi ko ubukwe bwabo butazarenga umwaka uzataha , ndetse amahirwe menshi agana na 80% bazaba muri America.

Ibitekerezo

  • Ariko kuki abantu Bose badashimishwa no kuba iwabo agakoni, ahubwo bagashikishwa no kuba mubihugu byabandi?! Jyewe njya mbyibaza bikancanga pe ababizi mwambwira impamvu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa