skol
fortebet

Hamenyekanye akayabo Kabagema Laila yinjirije Miss Rwanda ariko agataha amara masa

Yanditswe: Monday 22, Mar 2021

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Kabagema Laila wageze mu mwiherero ahagarariye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021,yinjirije Miss Rwanda arenga miliyoni 18 Frw ariko byarangiye nta gihembo na kimwe yegukanye yaba na Miss Popularity.

Sponsored Ad

Kabagema niwe waje imbere mu matora yaba ayo kuri Internet no kuri SMS ariko ntiyigeze agira amahirwe yo kwegukana ikamba iryo ariryo ryose uretse kugera mu bakobwa 10 ba mbere.

Kabagema Laila wiga ubuvuzi muri Pologne ni we wari uyoboye abandi mu matora, aho yasoje ku butumwa bugufi (SMS), afite amajwi 207, 735 ukubye n’amafaranga 35 bigaragara ko abamushyigikiye bakoresheje amafaranga Miliyoni 7, 270, 725 Frw.

Ibi byatumye uyu mukobwa atambuka mbere y’abandi 20 bagiye mu mwiherero.

Bakigera mu mwiherero binjiye mu cyiciro cy’amatora yo kuri Internet no kuri SMS, aho umwe muri bo ufite amajwi menshi yagombaga guhita yinjira mu 10 ba mbere bavamo Nyampinga w’u Rwanda 2021.

Kabagema yongeye gutambuka mbere y’abandi n’amajwi 314, 391 ukubye n’amafaranga 35 ya SMS imwe bigaragara ko hakoreshejwe miliyoni 11, 003, 686 Frw.

Igiteranyo cy’amafaranga yamufashije kurenga ibyiciro bibiri ni miliyoni 18,274,411.

Kabagema ntiyigeze yitwara neza mu gusubiza ibyo yabaga abajijwe n’akanama nkemurampaka. Bigaragara ko yari yashyize imbere gushora mu matora yo kuri internet (Online) no ku butumwa bugufi (SMS).

Mbere y’uko irushanwa rya Miss Rwanda rirangira, abantu batandukanye bavugaga ko ari we ukwiye kwambikwa ikamba ry’umukobwa ukunzwe mu irushanwa (Miss Popularity), hashingiwe ku buryo yari ashyigikiwe muri iri rushanwa ariko byarangiye rihawe Kayirebwa Marie Paul wagaragaye mu mashusho y’indirimbo Ikinyafu ya Bruce Melodie ft Kenny Sol na We don’t Care ya Meddy,Rayvanny na RJ The DJ.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa