Umunya Kenyakazi Alhuda Njoroge uzwi ku izina rya Huddah Monroe umaze igihe kitari gito mu gihugu cy’abarabu, yahakanye ibivugwa ko uburaya ari yo mpamvu nyamukuru yatumye akomeza kuguma i Dubai.
Mu kiganiro cy’ibibazo n’ibibazo, Madamu Monroe yamaganye abamunenga bamushinja ko ari indaya i Dubai, avuga ko amagambo nkaya avugwa gusa n’abantu bababaye kandi bafite ishyari.
“Uri indaya?” Umufana abaza Huddah Monroe!
Madamu Monroe yamusubije agira ati: “Ibyo n’iby’abantu bababaye, bafite ishyari iyo babonye umukobwa ukiri muto wateye imbere akora ibintu bye. Banga ibyo badasobanukiwe. Ahubwo ibyo nkora n’igituba cyanjye nta n’umwe bireba… Tekereza icyo ushaka cyose ”
Huddah Monroe uri i Dubai kuva muri Gashyantare umwaka ushize, avuga ko ntakimwihutisha gusubira mu rugo. Ndetse yemeje ko yagurishije inzu ye ya Nairobi.
Undi mufana ati: “Uraza murugo ryari ko tugukumbuye?”.
Huddah Monroe asubiza ati: “Isi ni iwanjye. Sinkigira ahantu runaka nita murugo. Ahantu hose numva mfite amahoro. Ibintu. Kandi nishimiye ni iwanjye kuri njye ”.
Yongeyeho ati: “Sinkigira inzu muri Kenya, naragurishije”.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter