skol
startimes

IFOTO Y’UMUNSI: Umuhanzi The Ben na Pamella bongeye kuvugisha benshi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 January 2021 Yasuwe: 6909

Umuhanzi The Ben uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda no muri EAC yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto yashyize hanze ari kumwe na Miss Pamella Uwicyeza bivugwa ko bakundana.


Urukundo rwa Pamella n’umuhanzi The Be rwatangiye kuvugwa cyane kubera amagambo yuzuye imitoma babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga guhera mu mwaka ushize ndetse baje no gusohokana muri Tanzania mu gusoza 2020.

Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byatangaje ko The Ben yasanze uyu Pamella mu gihugu cya Tanzania ndetse uyu mukobwa yagaragaye muri iki gihugu yambaye ishati isa neza niyo The Ben yigeze kugaragara yambaye.

Ku wa 28 Ugushyingo 2020,The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Miss Pamella hafi y’amazi muri Tanzania ndetse amusoma ku gahanga.

Nta magambo yihariye yaherekesheje ayo mashusho gusa Miss Pamela yari yegamye mu gituza cya The Ben mu buryo bw’abakundana.

Nta gihamya n’imwe yemeza abantu ko aba bombi bakundana ariko aya mashusho yashyizwe hanze na The Ben ari kumwe na Pamella muri Tanzania,agaragaza neza ko uyu muhanzi yihebeye uyu mukobwa w’ikimero w’imyaka 21.

Uwicyeza yakunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aho yigeze gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati "Mine", bisobanuye "Uwanjye."

Uwicyeza Pamella yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 ba nyuma bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda.Yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Tanasha yatunguranye ahishura ko akeneye Diamond ndetse amusaba kumufata...

Tanasha Donna kuri ubu uri muri Tanzania yagaragaje amarangamutima ye, aho...
26 January 2021 Yasuwe: 3518 0

Umugore yateje impaka avuga uburyo abagabo barutwa n’ imbwa

Ku rubuga rwa Twitter, umugore utamenyekanye amazina ye ya nyayo ariko...
26 January 2021 Yasuwe: 5148 0

Tanasha Donna yahawe urwamenyo ubwo yageragezaga gusoma Diamond ku...

Mu gihe hari hagikomejwe kwibazwa niba Diamond na Natasha Donna bari kubana...
26 January 2021 Yasuwe: 5760 0

Bebe Cool yahamije ko iby’urushako bitoroshye kuko umugore we ngo yanamuhaga...

Umuhanzi uri mubakunzwe mugihugu cya Uganda, Bebe Cool arishimira imyaka 19...
26 January 2021 Yasuwe: 5389 0

Social Mula yikomye Bruce Melodie wamwiyemeyeho

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki ya 24 Mutarama 2021 nibwo abahanzi...
25 January 2021 Yasuwe: 6219 0

Diamond yagaragaje ibyishimo bidasanzwe yatewe no kongera kubonana n’umwana...

Umuhanzi wo mugihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz yagaragaje ibyishimo...
25 January 2021 Yasuwe: 4883 0