skol
fortebet

Inkweto Kanye West yagaragayemo yabaye urwenya ku abakoresha imbugankoranyambaga(Amafoto)

Yanditswe: Tuesday 24, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe z’Amerika wamamaye nka Kanye West yongeye guterwaho urwenya n’abakoresha imbugankoranyambaga kubera inkweto yari yambaye.

Sponsored Ad

Umuraperi Kanyewest ubu uzwi ku izina rya Ye yagaragaye yambaye urukweto rwavugishije abapaparazi ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Balenciaga cyabereye mu Mujyi wa New York.

Ni igitaramo cyari kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Chloë Sevigny, Pharrell Williams, Offset, na Alexa Demie, ndetse na Kanyewest witwa Ye ubu watumye abantu bose bavuga kubera imiterere y’urukweto yaserukanye.

Ni inkweto ikomeje guterwaho urwenya n’abakoresha imbugankoranyambaga harimo n’ibyamamare bya hano mu Rwanda nka Anitha Pendo wagize ati"Umva ko mpindira kubi ibi bikweto bya Kanyewest ntabyo nzambara azabyiyambarire".

Kanye West yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Keep it Burnin, Hurricane,Heartless ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye zikunzwe na benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa