skol
fortebet

Jules Sentore na Jack B biyongereye mu bazitabira ibitaramo bya St Valentin I Dubai

Yanditswe: Wednesday 09, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 9 Gashyantare 2022 umuhanzi Jules Sentore na Jack B bageze Dubai muri Reta zunze ubumwe z’Abarabu aho bagiye kwifatanya na Christoher,Dj Tozzyk bagezeyo mu muhango wo gususurutsa abantu ku munsi wagenewe abakundana.

Sponsored Ad

Muri ibi bitaramo kandi hazahurirwamo n’abandi bahanzi nka Jackie Chandiru na DJ Diallo, ku italiki ya 11 Gashyantare 2022 muri Hues Boutique Hotel aho kwinjira bizaba ari 27$.

Uretse Igitaramo giteganyijwe ku ya 11 Gashyantare 2022, hateganyijwe kandi ikindi gitaramo kizabera mu bwato bwa Yatch ahitwa Dubai Marina, kukinjiramo akaba ari 100$ mu myanya isanzwe naho mu myanya y’icyubahiro akaba ari 150$.

Kugeza ubu amatike akaba akomeje gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga,iki gikorwa kikaba cyarateguwe n’Urutozi gakondo,sosiyete nyarwanda ikora imyenda ya ’Made in Rwanda’ mu rwego rwo gushyigikira umuziki nyarwanda mu kuzamuka mu ruhando mpuzamanga.


Jules Sentore na Jack B bageze Dubai.


Amafoton y’Urwibutso yafashwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa