skol
fortebet

Miss Uwihirwe Yasipi Casmir ahanganye n’abakobwa b’uburanga mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 (Amafoto)

Yanditswe: Monday 28, Dec 2020

Sponsored Ad

Abakobwa bahatanye mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 barimo na Uwihirwe Yasipi Casmir uhagarariye u Rwanda bakorewe ibirori byo kwakirwa mu Mujyi wa Calabar mbere y’uko amarushanwa atangira.
Aba bakobwa bakoze umutambagiro witwa Carnival Calabar,banahabwa ikaze n’Umunyakenya Irene Ng’endo Mukii wegukanye iri kamba mu 2019.Umujyi wa Calabar ufatwa nk’Umurwa wa Leta ya Cross River uri kuberamo iri rushanwa yitabiriye.
Uwihirwe Yasipi Casmir yahagurutse mu Rwanda ku wa 23 Ukuboza 2020, (...)

Sponsored Ad

Abakobwa bahatanye mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 barimo na Uwihirwe Yasipi Casmir uhagarariye u Rwanda bakorewe ibirori byo kwakirwa mu Mujyi wa Calabar mbere y’uko amarushanwa atangira.

Aba bakobwa bakoze umutambagiro witwa Carnival Calabar,banahabwa ikaze n’Umunyakenya Irene Ng’endo Mukii wegukanye iri kamba mu 2019.Umujyi wa Calabar ufatwa nk’Umurwa wa Leta ya Cross River uri kuberamo iri rushanwa yitabiriye.

Uwihirwe Yasipi Casmir yahagurutse mu Rwanda ku wa 23 Ukuboza 2020, yitabiriye iri rushanwa ndetse abaritegura baherutse kumushyira mu bakobwa 10 bahabwa amahirwe yo kwegukana iri kamba.

Uyu mukobwa yabonye itike yo guhagararira u Rwanda nyuma y’urugendo rwabaye rwo gushakisha uzaserukira igihugu muri Nigeria, aho ari guhatana n’abakobwa batandukanye bo mu bihugu bya Afurika.

Uru rugendo rwatangiye ku wa 25 Ukwakira 2020; abakobwa batanu bo mu Rwanda bagatoranywa mu bandi umunani bageze ahabereye igikorwa mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Villa Porto Fino.

Muri aba bakobwa batanu niho haje kuvamo Uwihirwe Yasipi Casmir ndetse na Murebwayire Irène witabiriye Miss Rwanda 2019, aba aribo bajya mu cyiciro cya nyuma cyasabaga gutora hifashishijwe urubuga rwa Miss Africa Calabar.

Mu gutora, ijwi rimwe ryanganaga na $1 akabakaba 1000 Frw. Uwihirwe yagize amajwi 442 mu gihe mugenzi we yari afite 400.

Uyu mwaka iri rushanwa rizasozwa ku wa 30 Ukuboza 2020,ubwo hatangazwa Miss Africa Calabar 2020 n’ibisonga bye bibiri.Aho rizabera nta bantu bazaba barimo ahubwo abashaka kurikukirana bazishyura amafaranga kugira ngo barirebe binyuze ku rubuga rwaryo.

Umukobwa uzaba wahize abandi azahemba ibihumbi 50 by’amadolari ndetse n’imodoka yo mu bwoko bwa SUV.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa