skol
fortebet

Nadia Umutoni umunyamakuru ukunzwe cyane kuri Televiziyo y’u Rwanda yarongowe na Shaffy[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Nadia Umutoni umunyamakuru ukunzwe cyane mubiganiro by’imyidagaduro kuri televiziyo y’u Rwanda, uyu mukobwa yasezeranye mu mategeko n’umusore bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Nadia Umutoni yasezeranye mu mategeko na Malik Shaffy, aba bombi bamaze igihe bagaragaza ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye nkuko bigaragara mu mafoto banyuza kumbuga nkoranyambaga zabo.

Nadia azwi cyane mukiganiro Zoom In cyibanda cyane ku makuru y’ibyamamare gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, aho uyu mukobwa aba arikumwe na Gerald Mbabazi.

Uyu mukobwa ni umwe mubakunzwe cyane n’abakurikirana iki kiganiro bitewe nuburyo avugamo amakuru neza ubonako adategwa.

Nadia na Malik basezeranye kubana akaramata, aba bombi batangije urubuga bahurizaho amafoto n’amashusho yabo bise “The Nalik”(Nadia & Malik) uru rubuga rukaba rugaragaraho amafoto yo mubihe byabo bitandukanye ubonako baryohewe n’urukundo.





Ibitekerezo

  • Kariya gakobwa umuntu abona kanaryoha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa