skol
fortebet

Exclussive: Twaganiriye na Kayirebwa Marie Paul Keesha wamamaye mu ndirimbo Ikinyafu uri mu bahatanira MissRwanda2021

Yanditswe: Wednesday 24, Feb 2021

Sponsored Ad

Kayirebwa Marie Paul uzwi kukazina ka Keesha ni Umwe mubanyamideli bagezweho kandi bari kumenyekana cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda. ni umwe kandi mubakobwa 37 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’ URwanda 2021.

Sponsored Ad


Kayirebwa Marie Paul uzwi nka Keesha
Ni umunyarwandakazi w’Imyaka 24, ni umukobwa kandi usobanura ubuzima bwe nkumwe mubatarigeze boroherwa nabwo dore ko yabuze Ababyeyi be akiri muto ndetse ubuzima bukaza kumukomerera we n’Abavandimwe be.
Ababyeyi be bamaze kwitaba Imana, Kayirebwa yafashijwe nabo mumuryango we kugirango abe yakomeza amashuli ye nubwo avuga ko bitari byoroshye.

Ati"Papa niwe witabye Imana mbere, Mama we yagiye ndi Kuzuza Imyaka 8 none ubu ngejeje 24, ntago ubuzima bwari bworoshye kuko kwabaga ari ukugenda usaba Ubufasha mumiryango kugirango ukomeze Amashuli yawe, ariko kwakundi bagufasha kandi nabo bafite izindi nshingano urumva ko bitari byoroshye"

Ni umwe mubifitiye Ikizere gihambaye!

Muminsi ishize amafoto aranga abakobwa bagiye kwitabira Missrwanda 2021n’imyaka yabo, uyu mukobwa ntiyigeze yoroherwa nabakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane twitter, aho bavugaga ko imyaka ye idahuye nuko agaragara ndetse ko yakagombye ahubwo kuba yararangije Kaminuza.

mukiganiro kihariye yahaye Umuryango, yavuze koyahuye nibizazane bitandukanye ndetse ubushobozi bwo kuba yakwiga Kaminuza bwabuze, bityo abantu bakaba barekera kumucira Urubanza.

Ati" Abo ngabo bavuga ibyo baba bafite ibyabo bagenderaho, kandi ikindi ntago twese twigeze turererwa ahantu hamwe, ntibagatekereze ko Umukobwa wese uje muri Missrwanda aba aturutse mumiryango y’Abakire. Nge simfiite Ababyeyi, abo rero ntibazi ubuzima nakuriyemo, no kurangiza Ayisumbuye byari bigoye, ntibagapfe gucira Abantu urubanza gutyo gusa ntacyo bagendeyeho"

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KEESHA UZWI MU IKINYAFU YA BRUCE MELODY

Muriyiminsi abakoresha imbuga nkoranyambaga abenshi bamwita Akana Kakabandi bitewe ni indirimbo Ikinyafu ya Bruce Melody ibyo akavuga ko nta mbogamizi abibonamo kuko nubundi hari abantu benshi batari bamuzi bamumenye muri iyo ndirimbo.

Ati"Ni ukuvuga ngo, sinavuga ko bimbangamira cyangwa ngo bintere ikibazo, ahubwo buri wese bitewe nuko anzi ntago namuhitiramo uko yajya anyita, ikingenzi nuko ntamutima mubi aba abikoranye"

Benshi mubakurikiranira hafi irushanwa rya Missrwanda, ntibashidikanya ndetse abenshi bagahuriza ko uyu Mukobwa ntakabuza ashobora kuzatwara Ikamba rya nyampinga uzwi nabenshi dore ko hari nabatangiye kuvuga ko ntayandi Mahitamo ariwe Miss Popurality wa 2021.

Arahabwa amahirwe yo kuba Miss popurality wa 2021
Kayirebwa Marie Paul ahanganye n’Abakobwa 36 bahagarariye Intara zitandukanye ndetse n’umujyi wa kigali, akaba yariyamamaje guhagararira Umujyi wa kigali. ushaka Kumushyigikira kuri SMS wandika ijambo Miss 13 ukohereza kuri 1525, ndetse no kuri Murandasi aho ujya kuri Igihe.com ugahitamo izina rye ugakanda ahanditse "Tora" ukaba umuhaye Amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa.

Wifuza kumushyigikira nuko wabigenza
Missrwanda 2021 ni irushanwa riri kuba muburyo butandukanye nuko yabaga mbere bitewe ni cyorezo cya Covid-19, ubu abakobwa 37 bose baturutse muntara zitandukanye biteganyijwe ko taliki ya 6 Werurwe hazarara hamenyekanye Abakobwa 20 bazajya mu Mwiherero i Nyamata, ndetse abo bakobwa bakazahita babona amahirwe yo guhabwa Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa