skol
fortebet

Patoranking yatunguranye abyina Kinyarwanda (AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 14, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abahanzi bakomeye muri Africa barimo Patoranking na Prayzah batunguranye bahamiriza Kinyarwanda mu mugoroba wo gusangira wahuje abitabiriye inama ya Youth Connekt Africa wabereye muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022.

Sponsored Ad

Muri ibi birori Patoranking na Prayzah bagaragaye bifatanyije n’Itorero Urukerereza bahamiriza Kinyarwanda bafite Ingabo n’amacumu yifashishwa n’Intore mu guhamiriza.

Wari umugoroba wo gusangira no gusabana hagati y’urubyiruko rwitabiriye inama ya Youth Connekt. Ariko kandi rukongera guhabwa ikaze mu Rwanda.

Uretse Minisitiri w’urubyiruko n’umuco n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bari bitabiriye uyu mugoroba kimwe n’aba bahanzi, ni umugoroba wanitabiriwe n’abandi bantu bafite amazina akomeye barimo Jimmy Gatete n’abandi bakinnyi bakanyujijeho ku Isi.

U Rwanda ruri kwakira inama ya Youth Connekt yitezweho kuganira ku musanzu w’urubyiruko mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guharanira amahoro n’umutekano, guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi biri mu bizagarukwaho.

Ni inama iba buri mwaka igahuza abashyiraho za politiki, abacuruzi, abafatanyabikorwa mu iterambere na sosiyete sivile, hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo byugarije urubyiruko na rwo rubigizemo uruhare.

YouthConnekt yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu 2012 ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP.

Kuva icyo gihe, hahanzwe imirimo 8309, ibigo by’ubucuruzi bishamikiye ku rubyiruko 772 bihabwa amahugurwa ndetse n’ibindi birenga 260 bihabwa ibihembo kubera ibikorwa byabyo by’indashyigikirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa