skol
fortebet

Perezida wa Rayon Sports yahishuye akayabo gakenewe kugira ngo Bisi y’ikipe irekurwe

Yanditswe: Wednesday 24, Feb 2021

Sponsored Ad

Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwatangaje ko imodoka yikipe yafatiriwe ndetse ubu iparitse ku akagera aho hakenewe 62,000,000 FRW yo kuyigombora bitakunda igatezwa cyamunara.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Uwayezu Fidele yabwiye Radio Rwanda ko bagiye gukora inama kugira ngo barebe niba hari icyakorwa kugira ngo iyi modoka irekurwe cyane ko aya mafaranga asabwa ari benshi.

Yagize ati “Hakenewe miliyoni 62 zo kuyishyura ngo irekurwe.Tugiye gukora inama turebe ko hari icyo twakora ngo tuyisubirane.”

Visi perezida we wa mbere yamwunganiye ati “Amafaranga ni menshi ariko natwe turi benshi….”

Uwayezu Fidele yongeye gushimangira ko imyumvire yari mu ikipe ko Perezida azajya atanga amafaranga yo gutunga ikipe ubu itakiriho ndetse atari ihame ko azajya atanga amafaranga nkuko abamubanjirije babigenzaga.

Yemeje ko bagiye gukemura ikibazo cya Ivan Minnaert bitageze aho konti z’ikipe zifatirwa nkuko umuhesha w’inkiko yari yabisabye.

Abayobozi ba Rayon Sports bahishuye ko bagiye gushyira hanze imyanya 3 y’akazi aho hakenewe abakozi bafite ubumenyi buhambaye mu kwita ku buzima bwa buri munsi bw’ikipe.Bavuze ko kuwa 5 w’iki cyumweru biteguye kumurika igikorwa cyagizwe ibanga,basaba abafana kuzagikurikira ku rubuga rwa You Tube rw’ikipe.

Iyi modoka ya Rayon Sports yo mu bwoko bwa Foton AUV yari yamuritswe ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018. Yakozwe n’uruganda rwa Beiqi Foton Motor Co Ltd, ikaba yaracuruzwaga n’Akagera Motors aho byavugwaga ko ifite agaciro ka Miliyoni Ijana z’amanyarwanda.

Mu mwaka ushize nibwo byavuzwe ko iyi modoka yamaze gushyirwa mu cyamunara kubera ko ubuyobozi bw’ikipe bwananiwe kwishyura amafaranga basigayemo.

Iyi modoka imurikwa bwa mbere n’uwari Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yabwiye itangazamakuru ko iyi modoka izishyurwa mu mezi 12, ikishyurwa n’iyi kipe n’abafatanyabikorwa bayo..

Ati: “Iyi modoka tuyiguze miliyoni 100 zizishyurwa mu byiciro kugera mu Ukuboza 2019. Harimo miliyoni 16 Frw zavuye muri Rayon Sports, miliyoni 34 Frw zigomba kuva muri Radiant Insurance umwe mu bafatanyabikorwa dusanzwe dukorana naho izindi miliyoni 50 Frw zo zizava mu bandi bafatanyabikorwa bacu n’abandi bazajya baduha miliyoni buri kwezi bagahabwa umwanya wo kwamamaza kuri iyi modoka.”

Ku ikubitiro, iyi Bus yahawe bwa mbere Rayon Sports ibanje kwishyura Miliyoni 50 Frw zirimo 34 Frw zavuye mu mufatanyabikorwa wayo, Radiant Insurance.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa