skol
fortebet

Rayvanny yahishuye ko inzu aherutse gutwika mu mashusho y’indirimbo byari ukuri n’impamvu yabyo

Yanditswe: Saturday 04, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mu bagezweho muri Tanzania Raymond Shaban Mwakyusa wamamaye nka Rayvanny yahishuye ko amashusho y’indirimbo ’I Miss You’ yakoranye na Zuchu arimo atwika inzu ari aya nyayo avuga ko ari bimwe yari afite munzozi ze.

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania Raymond Shaban Mwakyusa uzwi nka Rayvanny yazamuye ibiganiro n’ibitekerezo byinshi nyuma y’uko ahamije ko yatwitse inyubako bya nyabyo mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo’I Miss You’ aheruka gukorana na Zuchu.

Mu butumwa bwakurikiwe n’ibitekerezo byinshi yasangije abamukurikira kuri Instagram, Rayvanny yagize ati: ”Mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, byari inzozi zanjye gukora uko nshoboye nkakora ikintu gitangaje kandi gitandukanye. Inshuti zanjye zabanje kugira ngo nasaze ubwo natangazaga ko ngiye kubaka inzu narangiza nkayitwika.”

Akomeza agira ati: ”Twarayubatse turanayitwika mu gukora amashusho meza kandi afite umwihariko.”

Uyu muhanzi yari mu bagezweho muri Tanzania aryohewe n’urukundo n’umukobwa wa Kajara wahose ari umukunzi wa Harmonize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa