skol
fortebet

RUBAVU:The Ben, King James na Riderman bongeye gushimangira ubuhanga bwabo-AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 04, Feb 2017

Sponsored Ad

RUBAVU-Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2017; King James, The Ben na Riderman bataramiye abakunzi babo mu buryo bukomeye aho igitaramo cyarangiye abafana bakinyotewe. Ni igitaramo cyateguwe na Airtel ifatanyije na EAP ari nayo yazanye The Ben mu Rwanda ugiye kuhamara ukwezi kurenga.
Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa munani cyirangira hafi saa kumi n’ebyiri. Ku rubyiniro habanjeho King James wataramiye abari aho mu ndirimbo ze zinyuranye, nyuma ye hakurikiraho Riderman nawe (...)

Sponsored Ad

RUBAVU-Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2017; King James, The Ben na Riderman bataramiye abakunzi babo mu buryo bukomeye aho igitaramo cyarangiye abafana bakinyotewe. Ni igitaramo cyateguwe na Airtel ifatanyije na EAP ari nayo yazanye The Ben mu Rwanda ugiye kuhamara ukwezi kurenga.

Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa munani cyirangira hafi saa kumi n’ebyiri. Ku rubyiniro habanjeho King James wataramiye abari aho mu ndirimbo ze zinyuranye, nyuma ye hakurikiraho Riderman nawe wataramiye abafana maze avuye ku rubyiniro The Ben wari umuhanzi w’umunsi ahabwa umwanya wo gutaramira abakunzi be.

The Ben akigera ku rubyiniro yagerageje gushimisha abakunzi be gusa icyagaragaye ni uko indirimbo ze kuva ku za cyera kugeza ku z’ubu abafana bazifite ku mutima. The Ben yaririmbanye n’abafana be nyuma aza guhamagara Bull Dogg na Green P bamusanga ku rubyiniro bamufasha kririmba zimwe mu ndirimbo bafitanye.

Abafana batangiye igitaramo bishimiye abahanzi uko basimburanaga

Iki gitaramo cyayingayingaga ibisanzwe bibera muri uyu mujyi bizwi nka Primus Guma Guma Super Star, cyaryoheye abacyitabiriye batari bacye dore ko kwinjira byari Ubuntu. Iki gitaramo cyabanje gukangwa n’imvura yari iri gukuba muri uyu mujyi wa Rubavu ariko ntibyabuza abakunzi b’umuziki kucyitabira ku bwinshi.

REBA AMAFOTO UKO IGITARAMO CYAGENZE:

King James niwe wabanje ku rubyiniro
King James niwe wabanje ku rubyiniro
Riderman imbere y’abafana be

The Ben akigera imbere y’abafana be yabanje kuririmbana nabo
Riderman imbere y’abafana be
The Ben akigera imbere y’abafana be yabanje kuririmbana nabo
The Ben yongeye kwikuramo imirimbo yageze ku rubyiniro yambaye ayiterera mu bafana
Abavandimwe The Ben na Green P
Bull Dogg yishimiye kongera guhurira na The Ben ku rubyiniro
Amarangamutima yasaze The Ben arambarara hasi imbere y’abafana
Bavuye ku rubyiniro ku ngufu z’amasaha abafana batabishaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa