skol
fortebet

Senderi yandikiye Kitoko amwibutsa ko uwamutsinze ntaho yagiye

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017

Sponsored Ad

Nzaramba Eric wamamaye nka Senderi international Hit yongeye kuzura akaboze kari hagati ye n’umuhanzi Kitoko, ngo nubwo aje mu Rwanda amenye ko atariwe ubitse igikombe cya Afrobeat.
Mu myaka ine ishize, aba bombi barebanaga ayingwe; buri wese yakomezaga kwerekana ko ariwe ushoboye kurusha undi.Kitoko yakunze kumvikana avuga ko ariwe mwami w’injyana ya Afrobeat, Senderi nawe akavuga ko ayoboye abandi bose bakora iyi njyana.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017, (...)

Sponsored Ad

Nzaramba Eric wamamaye nka Senderi international Hit yongeye kuzura akaboze kari hagati ye n’umuhanzi Kitoko, ngo nubwo aje mu Rwanda amenye ko atariwe ubitse igikombe cya Afrobeat.

Mu myaka ine ishize, aba bombi barebanaga ayingwe; buri wese yakomezaga kwerekana ko ariwe ushoboye kurusha undi.Kitoko yakunze kumvikana avuga ko ariwe mwami w’injyana ya Afrobeat, Senderi nawe akavuga ko ayoboye abandi bose bakora iyi njyana.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017, Senderi yanditse ku rukuta rwe rwa Instagrm yibutsa Kitko ko uwamutsinze ntaho yagiye agihari.
Yagize ati “Uraho muvandimwe kandi muhanzi mugenzi wanjye, karibuni kabisa Kigali Rwanda ndacyanabitse cya gikombe cya Afrobeat kimwe wigeze gutwaraho ubu nkimaranye imyaka itatu nubu kandi imihigo irakomeje karibu turagukumbuye sana.”

Senderi yanditse ubu butumwa bugenewe Kitoko mu gihe agera mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu.Kitoko biteganyijwe azamara iminsi 20 mu bikorwa byo kwamamaza Perezida aho azava yerekeza mu Bwongereza yigamo ibijyanye na Politki.

Kitko aragera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu’

Ibitekerezo

  • Ayo ni ay’inda! Barapfa ayo kwamamaza umukandida mu matira ataha! Kandi na Senderi ntiyibeshye ko azayarya wenyine. Hari abahanzi benshi batumiwe kugira ngo bazatarame mu matora n’igihe hazatangazwa uwatsinze. Ibyo rero Senderi ntiyabishobora wenyine. Niyorohe yorohere na bagenzi be basangire aka ya ndirimbo ya Kagame Alexis SANGIRA BYOSE NA BOSE.

    Umusaza international Hit azuye akaboze? Cgw n’ikiganiro cy’izotanye?

    KARIBUNI Kitoko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa