skol
fortebet

ShaddyBoo yahawe impano idasanzwe na Meddy Saleh babyaranye abana 2[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 01, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Meddy Saleh uzwi cyane mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo mu Rwanda, yatunguye uwahoze ari umukunzi we banabyaranye Mbabazi Shadia[Shaddyboo] amuha impano y’iminsi mikuru.

Sponsored Ad

Meddy Saleh na Shaddyboo bakaba barakanyujijeho mu rukundo ndetse bakaba banafitanye abana babiri b’abakobwa.

Akaba yamuhaye impano y’inweto za ’Sandal’ ndetse n’ingofero yanditseho ’KGL’.
Shaddyboo abinyijije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yashimiye uyu mugabo ufata amashusho akanayatunganya ku bw’impano yamuhaye y’ibintu bikorewe muri Kigali cyane ko abikunda.

Nyuma yo kubyarana abana 2, Meddy Saleh na Shaddyboo batandukanye muri 2016.

Muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga abajijwe niba yasubirana na Meddy Saleh, uyu mukobwa yavuze ko ntacyo yabivugaho, gusa muri 2019 yari yatangaje ko gusubirana kwabo bitashoboka, gusa ahamya ko amukunda kuko amukundira abana be.

Meddy Saleh aherutse guhembwa na Radio Isango Star nk’umuntu ufata amashusho y’indirimbo akanayatunganya ’Video Producer’ wahize abandi mu mwaka wa 2020.


Ibitekerezo

  • Mbega udushaddy boo duto! Tuzaba dutwika kurusha nyina!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa