skol
fortebet

Sintex n’umugore we bagarutsweho n’abarimo Arthur muri ‘Seka Live’

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitaramo cya ‘Seka Live ‘ cyabaye mu joro ryo kuri uyu wa 27 Kanama 2023 muri Camp Kigali, kigahuriramo abanyarwenya batandukanye barimo Arthur Nkusi, Eric Omondi, Loyiso Gola, MC Kash, Muhinde, Mavide na Pazzo.

Sponsored Ad

Umuhanzi Sintex uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya Dancehall uherutse gusezerana mu mategeko na Shadia Keza, bagarutsweho n’abanyarwenya Arthur Nkusi ndetse na MC Kash.

MC Kash agaruka kuri Sintex yamubwiye ko yagiye kumushakisha kuri Twitter abona ko yakoze ubukwe, amushimira icyemezo yafashe kitorohera benshi dore ko ngo hari n’abatinya gutera ivi.

Arthur Nkusi nawe ubwo yari ku rubyiniro yabonye mukuru we Sintex yinjiye ahaberaga igitaramo aherekejwe n’umugore we Keza Shadia asaba abari bitabiriye kubakomera amashyi ku ntambwe bateye.

Sintex na Shadia basezeranye mu mategeko kuwa 24 Kanama 2023, mu Murenge wa Kimironko.

Bivugwa ko Sintex amaze igihe akunda n’uyu mukobwa uba muri Canada nubwo urukundo rwabo rwakomeje kugirwa Ibanga.

Ibitekerezo

  • nibyiz cyane natwe davis d turamushyigikiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa